Ku munsi wa kabiri muri gahunda yo guhura no kuganira n’ingaga za Siporo mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire hagati yazo na Minisiteri ya Siporo, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yasuye komite Olympic agirana ibiganiro na komite nyobozi yayo.
Umuyobozi
wa Komite Olympic mu Rwanda Amb. Munyabagisha Valens ari kumwe na komite nyobozi kuri uyu wa gatanu bakiriye banaganira na Minisitiri wa Siporo
Hon. Aurore Mimosa ku mikorere ndetse n’imikoranire mishya kugira ngo hanozwe
ibyo bakora kandi banagere ku musaruro ushimishije batezweho n’abanyarwanda.
Muri
uru ruzinduko yagiriye mu biro bya Komite Olympic Hon. Aurore yari kumwe n’umukozi
muri minisiteri ya siporo Bwana, Guy Rurangayire.
Iyi
ni gahunda Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yihaye kuva yagirirwa
icyizere na nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yo gusura
no kuganira n’ingaga za Siporo mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire
mishya.
Ku
munsi wa mbere w’iyi gahunda Minisitiri Aurore yasuye ishyirahamwe ry’umukino
wa Basketball mu Rwanda FERWABA aho yaganiriye n’ubuyobozi bwaryo.
Minisitiri
Aurore Mimosa Munyangaju avuga ko imikorere igomba guhinduka mri Minisiteri ya
Siporo kugira ngo hagerwe ku ntego bihaye bityo batange wa musaruro
abanyarwanda babategerejeho.
Hon. Aurore aganira na komite nyobozi ya Komite Olympic
Amb. Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olympic mu Rwanda
Abagize komite nyobozi muri Komite Olympic bakurikiye bitonze ibyo baganiraga na Hon. Aurore Mimosa
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO