Kigali

Ibyishimo kuri Ingabire Habibah witegura kwibaruka imfura-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2019 11:45
3


Ingabire Habibah witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ntabone amahirwe yo kurenga ijonjora, yagaragaje ibyishimo bikomeye biri mu nzira ye mu minsi iri imbere aho yitegura kwibaruka imfura ye.



Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2019 yashyize amafoto abiri kuri konti ya instagram agaragaza ko yitegura kwibaruka imfura. Ntiyavuze niba ari umuhungu cyangwa se ari umukobwa, gusa yavuze ko ari “Ibyishimo bya nyabyo biri mu nzira." Yongeyeho ati "Imana ishimwe.”

Ifoto ya mbere imugaragaza mu nseko nziza afashe ku nda ayitegereza. Ifoto ya kabiri ararebana n’uwamufashe amafoto ariko afashe ku nda. Yambaye imyenda yinganjemo ibara ry’umukara ndetse yisize ibirungo by’ubwiza. 

Ni nkuru yakiriwe neza na benshi bamukurikira ku rubuga rwa instagram. Atangaje ko yitegura kwibaruka mu gihe hashize hafi ukwezi kumwe n’igice akorewe umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah mu idini ya Islam asanzwe abarizwamo.  

Uyu muhango wabaye Kuwa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 aho yasabwe aranakobwa umugabo we w’umunya-Sudan adahari. Ni mu birori byitabiriwe n'abatageze ku 100.

Ingabire Habibah yaserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2017 ataha amara masa. Byari biteganyijwe ko akora ubukwe mu Ukwakira 2019 gusa ntabwabaye.


Ingabire Habibah yagaragaje ko yitegura kwibaruka imfura

Ingabire Habibah ku munsi we wo gusabwa no gukwa



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habintwari jean Pierre5 years ago
    nibyiza cyanee
  • Barera Bobby5 years ago
    Yooooo! Uyu mwana yari afite agasura keza. Abasore b'i Kigali ntibamurebeye izuba wallah. None abyaye atagira umugabo kweli ari Miss! Uwo Hadji yiyitirira utagaragara, ni ukwanga kwemera ko agiye kubyara umwana w'urukundo. Humura bene ibyo ntibikiri icyaha mu Rwanda.
  • Mahoro Pharaj5 years ago
    None se umugabo ari hehe? Iyi ni imitwe nkiyo nigeze kubona iwacu keraaaa. Umukobwa Donatira yatwaye inda, kuko yari umwalimu ngo atirukanwa, adutekera imitwe ngo yasabwe, aranakwa. Arisaba aranikwa, inzoga turazinywa pe!!!! Ubukwe buba burarangiye. Ibi ni kimwe neza neza, Habiba ntukirirwe ubeshya ngo ufite umugabo. Humura umwana uko yavuka kose ni umwana. Naho abafilles-mères nturi imfura nturi na bucura. Pole sana! Miss-fille-mère.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND