Kigali

Mirafa Nizeyimana yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa Cumi muri Rayon Sports

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/11/2019 20:38
1


Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu cyitwa ‘March’ Generation’ n’umuterankunga mukuru wa Rayon Sports ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’ bahembye Nizeyimana Mirafa ukina mu kibuga hagati nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu Ukwakira 2019.



Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hahembwe umukinnyi witwaye neza mu kwezi gushize k’Ukwakira, igikorwa cyabereye kuri La Palisse Hotel i Nyandungu, igikorwa cyatangiye mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, kikaba cyaratangijwe n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri ‘March Generation’ giterwa inkunga n’Uruganda rwa Skol, kikaba buri kwezi.

Nizeyimana Mirafa akaba yahembwe  ibahasha irimo ibihumbi 100 Frw, igikapu na écouteurs za Skol. Muri uku kwezi uyu musore ukina hagati mu kibuga yari ahanganiye ibihembo n’umunyezamu Kimenyi Yves na Gilbert Mugisha ukina asatira muri Rayon Sports.

Kuva shampiyona yatangira muri uyu mwaka w’imikino iki  ni igihembo icya mbere gitanzwe, aho igiheruka cyatanzwe muri Nyakanga, gihabwa Iradukunda Eric ‘Radu’ ubwo Michael Sarpong yatorwaga nk’umukinnyi w’umwaka wa Rayon Sports muri Kanama.

Nyuma yo guhabwa igihembo, Nizeyimana Mirafa, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe, avuga ko ari ubwa mbere abigezeho mu mateka ye kuva yatangira umwuga wo gukina umupira w’amaguru.

Yagize ati ”Mbere na mbere ndashimira abatanga iki gihembo aribo SKOL na March’ Generation, ndashimira kandi ubuyobozi, abatoza n’abakinnyi bagenzi banjye twafatanyije. Ndishimye cyane kuko ni ubwa mbere ibi bimbayeho kuva ntangiye gukina umupira, intego yange ni ugukomeza kwitwara neza, kandi ndifuriza bagenzi bange gukora cyane bakazahagarara nk’aho mpagaze muri aka kanya”.

Tuyishime Kalim ushinzwe imenyekanishabikorwa muri SKOL yatangaje ko bishimira ubufatanye ndetse n’uruhare SKOL igira ifatanije na ‘March Generation’ mu gutegura iki gikorwa haba mu bihembo bitangwa ndetse no kwakira abantu baba bacyitabiriye, abona ko hari intambwe imaze guterwa ariko akifuza ko bakomeza kujya mbere bikarenga urwego biriho kuri ubu.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy5 years ago
    Mwiriw Nez bavnd wampayex Amakur yakimeny



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND