RFL
Kigali

Taekwondo: Paradisso (Kenya) yahigitse Police na Dream muri Korean Ambassador’s Cup 2019, Ambasaderi yishimira ubukure bw’irushanwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/09/2019 10:28
0


Mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF) bakiriye ku nshuro ya karindwi (7) irushanwa ngarukamwaka ry’uyu mukino ku nkunga ya Ambasade ya Korea mu Rwanda.



Ni irushanwa rimaze kuba inshuro zirindwi (7) kuko mu 2013 ni bwo ryabaye ku nshuro ya mbere. Bigendanye no kuba riterwa inkunga ndetse rikaba ku bushake no gushishikara kwa Ambasade ya Korea mu Rwanda ni nayo mpamvu ryitwa “Korean Ambassador’s Cup”.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryari ryatangiye kuwa Gatandatu tariki ya 7 Nzeli 2019 rirangira tariki ya 8 Nzeli 2019.

Paradisso Taekwondo Club yo muri Kenya ni yo yatwaye igikombe gikuru nk’ikipe yarushije izindi gutwara imidali ku bakinnyi bayo kuko ari umukino buri mukinnyi akina ukwe (Individual Game) nyuma bagakusanya umusaruro rusange wa buri kipe.


Igihembo gikuru cyatashye muri Kenya 

Dream Taekwondo Club (Rwanda), ikipe yari ifite igikombe cya 2018 yabaye iya kabiri iza imbere ya Police Taekwondo Club yafashe umwanya wa gatatu (3).





Rwanda Police Taekwondo Club basoje ku mwanya wa gatatu

Muri ibi bihembo kandi, batanze igihembo ku ikipe yagaragaje umurava n’ubwitange mu irushanwa. Mahama Taekwondo Club ni yo yahawe iki gikombe. Mahama TC ni ikipe y’impunzi ziba mu nkambi ya Mahama.


Mahama Taekwondo Club ikipe igaragaza ubushake mu irushanwa 

Nyamata Taekwondo Club yahawe igikombe cy’ikipe imaze igihe gito ishinzwe ariko ikaba yaragaragaje ko iri kuzamuka neza kandi itanga icyizere cy’ejo hazaza (Best Promising and Rising Team).

Muri iri rushanwa ry’iminsi ibiri, Ndacyayisenga Aline wa Police Taekwondo Club yabaye umukinnyi w’irushanwa (MVP) mu cyiciro cy’abakobwa mu gihe Francis Ngugi Mulwa wa Team Paradisso (Kenya) yatwaye iki gihembo mu bagabo. 




Ndacyayisenga Aline wa Rwanda Police TC yabaye umukinnyi w'irushanwa mu bakobwa 


Abafana ba Rwanda Police Taekwondo Club 


Francis Ngugi (Kenya) yabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa mu bahungu 

Muri rusange, imidali 16 ya Zahabu yatwawe n’abanyarwanda.

Kim Eung-Joong Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, mu isozwa ry’igikorwa ngaruka mwaka yavuze ko yishimiye ko irushanwa ryitabiriwe n’abana bakiri bato bityo ko bitanga icyizere ku bukure bw’irushanwa kandi abakuru barimo ari abagiye barikuriramo bityo bikaba ari ibyo kwishimira.

“Iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya karindwi. Uko imyaka izamuka ubona ko naryo rigenda rikura buhoro buhoro kandi buri mwaka umubare w’abakinnyi bakiri bato uriyongera bityo bigatanga icyizere kitagabanyije ko irushanwa riba rikura umwaka ku wundi”. Kim Eung-Joong


Kim Eung-Joong Ambasaderi wa Korea mu Rwanda

Kim Eung-Joong akomeza avuga ko muri uyu mwaka wa 2019 habayemo impinduka mu mitegurire y’irushanwa kuko ngo nko mu bihembo bashyizeho gahunda yo guhemba mu mafaranga, ibintu batajyaga bakora mu myaka yashize.

“Buriya uko irushanwa rigenda riba, abantu bagenda bigiramo byinshi. Haba harimo ibyo gukosora, ibyo kongeramo imbaraga ndetse no kuzanamo ibitari bisanzwe bigamije iterambere ry’irushanwa. Uyu mwaka twazanyemo gahunda yo guhemba amafaranga kuko bitari bisanzwe cyane ku bakinnyi bakiri bato”. Kim Eung-Joong

Mbonigaba Boniface umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda (Rwanda Taekwondo Federation/RTF) aganira n'abanyamakuru yabahamirije ko irushanwa ryagenze neza kandi ko bizarushaho kuba byiza mu myaka iri imbere kuko nawe yemera ko iri rushanwa rigenda rizamuka mu ntera.


Mbonigaba Boniface umunyamabanga wa Rwanda Taekwondo Federation (RTF) aganira n'abanyamakuru

Ambasaderi Munyabagisha Valens umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda nk’urwego rureberera siporo zose ziba ziri mu gihugu mu buryo buzwi, yashimye akazi RFT bakoze muri uyu mwaka bategura Korean Ambassador’s Cup 2019, abasaba kongera ingufu kugira ngo ubutaha bizarusheho kugenda neza.

Gusa, Ambasaderi Munyabagisha yavuze ko nk’uko muri Ambassador’s Cup bashyira imbere abana bakiri bato kugira ngo bahatane byakabaye isomo rusange no ku yandi mashyirahamwe y’imikino kugira ngo batangire bategure abakinnyi bakiri bato bazahatana mu marushanwa mpuzamahanga ari imbere.

“Abateguye n’abatumye irushanwa rigenda neza muri abo gushimirwa. Gusa reka nshime uburyo abana bahabwa umwanya bagakina bakanatsinda, nifuza ko n’ayandi mashyirahamwe atangira kujya ategura abana hakiri kare kuko dufite amarushanwa mpuzamahanga ari imbere dushaka kujya tujyamo tugiye gushaka imidali”. Amb.Munyabagisha


Ambasaderi Munyabagisha Valens (Ubanza ibumoso) mu itangwa ry'ibihembo   


Muri buri cyiciro hahembwaga batatu ba mbere 


Mushambokazi Zura umutoza akaba n'umusifuzi wa Taekwondo


Umutoza wa Police TC asomya umukinnyi we amazi



Abakunzi ba Taekwondo muri sitade nto ya Remera 



Twizeyimana Mousa yatwaye umudali wa Zahabu mu batarengeje ibiro 73







Taekwondo ni umukino uva mu muco w'Abanyakoreya, umukino njya rugamba wita cyane ku kigeri 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND