RFL
Kigali

Amavubi azacakirana na DR Congo mu mukino wa gicuti

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/09/2019 12:34
0


Ikipe y’u Rwanda mu mupira w’amaguru igizwe n’abakina imbere mu marushanwa ategurwa na FERWAFA izacakirana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) tariki 18 Nzeli 2019 mu mukino wa gicuti uzabera i Kinshasa.



Ni umukino uzafasha u Rwanda kunononsora imyiteguro y’umukino Amavubi afitanye na Ethiopia muri gahunda yo gushaka itike y’imikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Uyu mukino kandi uzafasha DR Congo kwitegura umukino bafitanye na Republique Centre Afrique (CAR) nabo muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu gikinwa hakoreshejwe abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).


Sugira Ernest (Iburyo) ubwo yari yazinze DR Congo muri CHAN 2016

U Rwanda ruzasura DR Congo tariki 18 Nzeli 2019 ku kibuga cya Stade de Martyrs mbere yo kurira indege igana i Addis Ababa muri Ethiopia tariki 19 Nzeli 2019.

Umukino w’u Rwanda na Ethiopia uzabera mu mujyi wa Mekelle tariki 22 Nzeli 2019 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 19 Ukwakira 2019.

U Rwanda ruheruka guhura na DR Congo muri Mutarama 2016 ubwo bakinaga umukino wa ¼ cy’irangiza mu mikino ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda. Icyo gihe, DR Congo yageze muri ½ itsinze u Rwanda ibitego 2-1.


Emery Bayisenge (8) ubwo u Rwanda rwakinaga na DR Congo muri 1/4 cya CHAN 2016

Icyo gihe, Doxa Gikanji yafunguye amazamu ku nyungu za DR Congo ku munota wa cumi (10’) mbere y’uko Sugira Ernest yishyura ku munota wa 22. Padou Bompunga yaje gutsinda igitego cy’intsinzi ya DR Congo mu minota y’ikirenga (Extra-Time) bityo u Rwanda rusezererwa gutyo.

Amavubi aheruka gukina na DR Congo mu mukino tariki 10 Mutarama 2016 ubwo biteguraga imikino ya CHAN 2016. 

Muri uyu mukino wabereye kuri sitade Umuganda, Amavubi yatsinze DR Congo igitego 1-0 cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge ku munota wa 49' w'umukino.


Tariki ya 10 Mutarama 2016 ubwo u Rwanda rwakinaga na DR Congo umukino wa gicuti

Dore uko gahunda ziteye ku Mavubi:

Tariki 18 Nzeli 2019 (Umukino wa gicuti)

-DR Congo vs Rwanda (Kinshasa, 18h30’)

Tariki 22 Nzeli 2019 (Itike ya CHAN 2020)

-Ethiopia vs Rwanda (Mekelle, Ehiopia)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND