RFL
Kigali

2022 FIFAWCQ: Amavubi yanyangiye Seychelles mu mukino ubanza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/09/2019 16:12
4


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yanyagiye Seychelles ibitego 3-0 mu mukino ubanza mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.



Umukino wo kwishyura uzakinwa kuwa Kabiri tariki ya 10 Nzeli 2019 kuri sitade ya Kigali saa kumi n’ebyiri (18h00’). U Rwanda rwafunguye amazamu ku munota wa 31’ ku gitego cya Hakizimana Muhadjili nyuma y’umupira wari uvuye muri koruneri utewe na Bizimana Djihad abugarira ba Seychelles bakananirwa kuwugenzura neza mu buryo bwabo.


Bizimana Djihad (4) agenzura umupira 

Igitego cya kabiri cy’Amavubi cyatsinzwe na Mukunzi Yannick ku munota wa 35’ nyuma yo kubyaza umusaruro umupira wari uvuye muri koruneri uzamuwe na Hakizimana Muhadjili.

Igitego cya gatatu cy’u Rwanda cyatsinzwe na Meddie Kagere ku munota wa 81’ nyuma yo kubyaza umusaruro umupira watewe na Kimenyi Yves nyuma yo kuwuhabwa na Rwatubyaye Abdul. Uyu mupira wavuyuye kuri Kimenyi wageze mu bwugarizi bwa Seychelles bananirwa kuwuyobora mu buryo bworoshye ugera kuri Meddie Kagere wahise awuyobora mu izamu.

Abakinnyi b'u Rwanda bishimira igitego cya Hakizimana Muhadjili (10)

Hakizimana Muhadjili (10), Mukunzi Yannick (19) na Emery Bayisenge (15)

Dore abakinnyi 11 babanje mu kibuga:

Rwanda XI: Kimenyi Yves (GK.18), Ombolenga Fitina 13, Emery Bayisenge 15, Rwatubyaye Abdul 22, Imanishimwe Emmanuel 2, Mukunzi Yannick 19, Bizimana Djihad 4, Muhire Kevin 11, Tuyisenge Jaques (C,9), Meddie Kagere 5 (Sugira Ernest 16, 83') na Hakizimana Muhadjili 10 (Sibomana Patrick Pappay 7, 60’).


11 b'Amavubi babanje mu kibuga

Seychelles XI: Bara Romeo (GK.18), Olivier Bonte 17, Constance Adrian 6, Souris Michel 4,Esther Stan 3, Sinon Iteren 12, Vloot Sennky (C.8), Mothe Dean20, Vloot Gerick 21, Emile Rendy 11 na Dando Darrel 7.


11 ba Seychelles babanje mu kibuga


Indirimbo yubahiiza igihugu cy'u Rwanda



Amavubi yaherukaga intsinzi yo hanze muri Kamena 2015 ubwo batsindaga Mozambique igitego 1-0 cya Sugira Ernest

Abasifuzi n'abakapiteni

Nyuma yo kugera i Victoria muri Seychelles, Mashami Vincent yakoresheje imyitozo ya nyuma anagena uburyo ikipe igomba guhagarara mu kibuga (4:1:2:3). Muri ubu buryo abakinnyi 11 b’u Rwanda bagombaga gukinamo; Kimenyi Yves (GK,23) yari ari mu izamu.

Mu bugarira bane (Back 4); Rwatubyaye Abdul (22) na Emery Bayisenge (15) bari bari mu mutima w’ubwugarizi mu gihe ibumoso hacaga Imanishimwe Emmanuel (2) ari na ko iburyo hanyura Ombolenga Fitina (13).

Imbere y’abugarira (Holding Midfielder) hari Mukunzi Yannick (6) wakinaga inyuma gato ya Bizimana Djihad (4) na Muhire Kevin (11).

Ku murongo w’imbere hari Meddie Kagere (5) wakinaga nka rutahizamu mu gihe iburyo hanyuraga Tuyisenge Jacques (9) ari nawe kapiteni naho ibumoso hakanyura Hakizimana Muhadjili (10). Hakizimana Muhadjili (31’), Mukunzi Yannick (35’) na Meddie Kagere (82’) ni bo batsinze ibitego by’Amavubi.


Hakizimana Muhadjili (10) ubwo yari amaze kureba mu izamu 

PHOTOS: Sammy Imanishimwe  


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwizeyimana naphtal4 years ago
    Abasore bacu babyitwayemoneza icyonabifuriza namahirwe masa bagakomeza kwitwara neza nokuyindi mikino bakatugarurira ikizere nukuri insinzi yamavubi yarikenewe
  • murera eric4 years ago
    goooo!!! twisiimiye itsinzi y'URWANDA amavubi azabikora
  • mc matatajado4 years ago
    ikibazo ntago bajya bareba umupira abaturage baho?
  • donatien4 years ago
    Amavubi araje abanyarwanda neza cyane kuwa Kane 10/09/018 tuzayongera 4_0





Inyarwanda BACKGROUND