RFL
Kigali

Amavubi yageze muri Seychelles, Mashami avuga ko umunaniro bafite utazaba urwitwazo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/09/2019 10:32
0


Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri mu gicuku (00h20’) iri mu rugendo rugana muri Seychelles aho igiye kubasura mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizakirwa na Qatar.



Nyuma yo kugera i Nairobi muri Kenya bakaruhuka amasaha macye ndetse banakorera imyitozo muri “Gym”, ikipe y’u Rwanda yafashe urugendo rw’amasaha ane bava i Nairobi mu mugoroba w’uyu wa Kabiri bagera i Victoria muri Seychelles mu rucyerera rw’uyu wa Gatatu.


Mukunzi Yannick (Ibumoso) na Sibomana Patrick Papy (Iburyo)

Bageze muri iki gihugu bagomba gukina kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeli 2019, Mashami Vincent yagaragarije abanyamakuru ko ikipe yose muri rusange inaniwe bitewe n’uburyo urugendo rwagenze ariko ko bitazaba urwitwazo mu gihe ikipe yaba yitwaye nabi.

“Ibyo ntabwo byabura uramutse ushyize mu nyura bwenge ariko na none twavuganye b’abakinnyi ko ahantu turi n’ibibazo turimo muri iki gihe n’uburyo ikipe imaze igihe yitwara, tugeze mu gihe cyo kutagira urwitwazo na rumwe bityo ibyo kuba waba wakoze urugendo rugoranye, waba unaniwe utananiwe akenshi ibyo abantu ntabwo babirebaho icyo baba bashaka ni iminota 90’. Turi hano (Seychelles) ngo dukore ako kazi tutitaye ku byabaye byose kuko ntabwo bibara ku muntu utabirimo”. Mashami


Mashami Vincent asohoka mu kibuga cy'indege 

Mashami Vincent yemeje ko abakinnyi bose bambuwe telephoni zigendanwa kugira ngo zidakomeza kubarangaza bityo bakaba bapfusha ubusa amasaha yo kuruhuka.

“Abakinnyi biteguye neza kandi turakomeza kubategura. Ubu telefoni bose twazibakuyeho kugira ngo mu by’ukuri barusheho kuruhuka kuko telefoni ni ikiyobya bwenge mu buryo bwayo, birabafasha kandi ibindi byose tuzabikorera mu kibuga”. Mashami

Nyuma yo kugera muri Seychelles, Amavubi yacumbitse muri Hotel Berjaya iri mu mujyi wa Victoria. Nyuma yo gufata amafunguro y’umunsi barakora imyitozo saa kumi za Seychelles biraba ari saa munani ku masaha ya Kigali kuko iki gihugu gisiga u Rwanda amasaha abiri.


Bizimana Djihad ageze i Victoria 

Umukino w’u Rwanda na Seychelles uzakinwa tariki ya 5 Nzeli 2019, ukazaba ari umukino ubanza mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 10 Nzeli 2019 kuri sitade ya Kigali saa kumi n’ebyiri (18h00’).


Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu wa AS Kigali n'Amavubi

Dore abakinnyi 20 Mashami Vincent yagiriye icyizere:

Ndayishimiye Eric Bakame (GK,AS Kigali), Kimenyi Yves (GK,Rayon Sports), Rwabugiri Omar (GK, APR FC), Manzi Thierry (APR FC), Bayisenge Emery (Saif Sprting Club, Bangladesh), Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids, USA), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Ombolenga Fitina (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports) , Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier (APR FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Muhire Kevin(Mir El Makkasa, Egypt), Haruna Niyonzima (C, AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Sugira Ernest (APR FC), Medie Kagere (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Petero Atletico de Luanda, Angola), Hakizimana Muhadjiri ((Emirates Club, Saudi Arabia) na Sibomana Patrick (Yanga SC, Tanzania).


Sugira Ernest rutahizamu wa APR FC  n'Amavubi  


Rwatubyaye Abdul myugariro wa Colarado Rapids n'Amavubi


Emery Bayisenge myugariro wa Saif Sporting Club n'Amavubi 


Haruna Niyonzima kapiteni wa AS Kigali n'Amavubi


Bizimana Djihad ukina hagati muri Waasland Beveren n'Amavubi 


Yannick Mukunzi imbere ya Ndayishimiye Eric Bakame 



Sibomana Patrick Pappy (Ibumoso) na Kimenyi Yves (Iburyo)

PHOTOS: Sammy Imanishimwe 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND