Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) nyuma y’imyitozo yari amazemo iminsi itandatu areba neza uko buri mukinnyi ahagaze, byaje kurangira abonye itsinda ry’abakinnyi 20 azitabaza akina na Seychelles tariki ya 5 Nzeli 2019.
U Rwanda
ruzacakirana na Seychelles mu mukino ubanza mu gushaka itike y’igikombe cy’isi
cya 2022 kizabera muri Qatar. Umukino wo kwishyura uzabera kuri sitade ya
Kigali tariki ya 10 Nzeli 2019 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).
Tariki 26
Kanama 2019, Mashami Vincent yari yahamagaye abakinnyi 25 bagombaga kwitegura
uyu mukino ariko kuri ubu akaba yakuyemo batanu (5) bagomba gusigara bityo 20
bakajya muri Seychelles gushaka itsinzi.
Mu bakinnyi
batanu basigaye barimo; Buteera Andrew na Manishimwe Djabel bose bakina hagati
muri APR FC.
Manishimwe Djabel wa APR FC ntiyabashije kujya mu bakinnyi 20
Abandi bakinnyi basigaye barimo; Iradukunda Eric Radou ukina inyuma ahagana iburyo muri Rayon Sports ndetse na Mico Justin wa Police FC.
Mico Justin wa Police FC na we yasigaye hanze y'urutonde
Iradukunda Eric Radou wa Rayon Sports nawe ntabwo yagiye mu bakinnyi 20
Buteera Andrew yisanze hanze y'urutonde
Aba biyongeraho
Nirisarike Salomon wahamagawe nk’umukinnyi ukina hanze ubwo yari muri FC Tubize
mu Bubiligi kuri ubu akaba yaraguzwe na Pyunik yo muri Armenia. Bitewe n’iryo
hinduranya ry’amakipe byaje kuba ngombwa ko asigara kugira ngo
ahabwe umwanya wa gahunda arimo.
Mico Justin (22), Manishimwe Djabel (19), Buteera Andrew (20) na Iradukunda Eric Radou (25) bari bamaze iminsi mu myitozo
Abakinnyi 20
n’abandi bagomba kujyana na bo barahaguruka mu Rwanda saa sita n’iminota 15 z’ijoro
ry’uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nzeli 2019.
Dore
abakinnyi 20 Mashami Vincent yagiriye icyizere:
Ndayishimiye
Eric Bakame (GK,AS Kigali), Kimenyi Yves (GK,Rayon Sports), Rwabugiri Omar (GK,
APR FC), Manzi Thierry (APR FC), Bayisenge Emery (Saif Sprting Club,
Bangladesh), Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids, USA), Imanishimwe Emmanuel
(APR FC), Ombolenga Fitina (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports) , Mukunzi
Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier (APR FC), Bizimana Djihad
(Waasland Beveren, Belgium), Muhire Kevin(Mir El Makkasa, Egypt), Haruna
Niyonzima (C, AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Sugira Ernest (APR
FC), Medie Kagere (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Petero Atletico de
Luanda, Angola), Hakizimana Muhadjiri ((Emirates Club, Saudi Arabia) na
Sibomana Patrick (Yanga SC, Tanzania).
TANGA IGITECYEREZO