RFL
Kigali

Taekwondo: Irushanwa rya Korean Ambassador’s Cup 2019 rizatwara 5,500,000 FRW

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/08/2019 13:04
1


Guhera tariki ya 6 kugeza ku ya 8 Nzeli 2019 muri sitade nto ya Remera hazabera irushanwa ngaruka mwaka ry’umukino wa Taekwondo, irushanwa ritegurwa ku nkunga ikomeye ya Ambasade ya Korea mu Rwanda.



Kuba iri rushanwa riba ku nkunga ya Ambasade ya Korea mu Rwanda ni nayo mpamvu ryiswe “Korean Ambassador’s Cup” irushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya karindwi kuva mu 2013 ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere.

Biteganyijwe ko irushanwa ry’uyu mwaka rizaba irimo abakinnyi 250 bari mu byiciro bitandukanye birimo abakinnyi bakuru (abagabo n’abagore), abafite ubumuga (Abagore n’abagabo) , abakiri bato (U18/abahungu n’abakobwa).

Irushanwa ryose muri rusange rizatwara ingengo y’imari ingana na miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atanu (5,500,000 FRW) nk’uko byahamijwe na Mbonigaba Boniface, umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF).

“Kugeza ubu dushyize mu manyarwanda hari miliyoni eshanu  n’igice (5,500,000 FRW) ariko ku kijyanye n'abafatanyabikorwa ni abasanzwe barimo MINISPOC, Komite Olempike na  Ambasade ya Korea mu Rwanda”. Mbonigaba


Mbonigaba Boniface umunyabanga mukuru wa RTF aganira n'abanyamakuru 

Mbonigaba akomeza avuga ko bigendanye n’imyiteguro barimo nka RFT bafite icyizere ko irushanwa rizagenda neza kurusha mu myaka ishize kuko ngo bagiye bakuramo amasomo meza.

Bwa mbere mu 2013 ubwo habaga iri rushanwa ku nshuro ya mbere, hitabiriye amakipe y’imbere mu Rwanda mbere y’uko mu 2014 hinjiramo ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba kongeraho DR Congo.

Mu 2018 ubwo riheruka kubera mu mujyi wa Kigali hitabiriye ibihugu icyenda (9) birimo n’u Rwanda rwari rwakiriye irushanwa.


Kim Eung-Joong Amasaderi wa Korea mu Rwanda ahamya ko yishimira umusanzu u Rwanda rutanga mu bijyanye no guteza imbere umukino wa Taekwondo mu Rwanda 

Itandukaniro riri uyu mwaka n’uko hazatangwa ibihembo birimo amafaranga, bitandukanye n’imyaka yagiye ishira kuko nk’abato batahabwaga amafaranga.

Muri gahunda ijyanye no guhemba, hazahembwa amakipe atatu ya mbere mu irushanwa, umukinnyi mwiza muri buri cyiciro mu gihe umudali uzajya utangwa kuva ku mwanya wa mbere kugera ku mwanya wa gatatu.


Ishyirahamwe ry'umukino wa Taekwondo ryizeye ko irushanwa ry'u mwaka rizagenda neza 

Dream Taekwondo Club (Rwanda) ni yo ibitse igikombe cy’umwaka ushize wa 2018. Uyu mwaka, u Rwamda ruzaba rufitemo amakipe 15 aziyongera ku munani (8) azava hanze y'u Rwanda.


Amakipe 15 ava mu Rwanda azaba agaragara muri Korean Ambassador's Cup 2019   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patrick4 years ago
    No byiza gutegura amarushanwa ariko biratangaje kumva ko irushamwa rizaba ririmo abantu 250 budget yaryo ari 5,500,000frw!!!





Inyarwanda BACKGROUND