Guhera tariki ya 6 kugeza ku ya 8 Nzeli 2019 muri sitade nto ya Remera hazabera irushanwa ngaruka mwaka ry’umukino wa Taekwondo, irushanwa ritegurwa ku nkunga ikomeye ya Ambasade ya Korea mu Rwanda.
Kuba iri
rushanwa riba ku nkunga ya Ambasade ya Korea mu Rwanda ni nayo mpamvu ryiswe “Korean
Ambassador’s Cup” irushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya karindwi kuva mu 2013
ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere.
Biteganyijwe
ko irushanwa ry’uyu mwaka rizaba irimo abakinnyi 250 bari mu byiciro
bitandukanye birimo abakinnyi bakuru (abagabo n’abagore), abafite ubumuga
(Abagore n’abagabo) , abakiri bato (U18/abahungu n’abakobwa).
Irushanwa
ryose muri rusange rizatwara ingengo y’imari ingana na miliyoni eshanu n’ibihumbi
magana atanu (5,500,000 FRW) nk’uko byahamijwe na Mbonigaba Boniface, umunyamabanga
mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF).
“Kugeza ubu
dushyize mu manyarwanda hari miliyoni eshanu n’igice (5,500,000 FRW) ariko ku kijyanye
n'abafatanyabikorwa ni abasanzwe barimo MINISPOC, Komite Olempike na Ambasade ya Korea mu Rwanda”. Mbonigaba
Mbonigaba Boniface umunyabanga mukuru wa RTF aganira n'abanyamakuru
Mbonigaba
akomeza avuga ko bigendanye n’imyiteguro barimo nka RFT bafite icyizere ko
irushanwa rizagenda neza kurusha mu myaka ishize kuko ngo bagiye bakuramo
amasomo meza.
Bwa mbere mu
2013 ubwo habaga iri rushanwa ku nshuro ya mbere, hitabiriye amakipe y’imbere
mu Rwanda mbere y’uko mu 2014 hinjiramo ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya
Afurika y’iburasirazuba kongeraho DR Congo.
Mu 2018 ubwo
riheruka kubera mu mujyi wa Kigali hitabiriye ibihugu icyenda (9) birimo n’u
Rwanda rwari rwakiriye irushanwa.
Kim Eung-Joong Amasaderi wa Korea mu Rwanda ahamya ko yishimira umusanzu u Rwanda rutanga mu bijyanye no guteza imbere umukino wa Taekwondo mu Rwanda
Itandukaniro
riri uyu mwaka n’uko hazatangwa ibihembo birimo amafaranga, bitandukanye n’imyaka
yagiye ishira kuko nk’abato batahabwaga amafaranga.
Muri gahunda
ijyanye no guhemba, hazahembwa amakipe atatu ya mbere mu irushanwa, umukinnyi
mwiza muri buri cyiciro mu gihe umudali uzajya utangwa kuva ku mwanya wa mbere
kugera ku mwanya wa gatatu.
Ishyirahamwe ry'umukino wa Taekwondo ryizeye ko irushanwa ry'u mwaka rizagenda neza
Dream Taekwondo Club (Rwanda) ni yo ibitse igikombe cy’umwaka ushize wa
2018. Uyu mwaka, u Rwamda ruzaba rufitemo amakipe 15 aziyongera ku munani (8) azava hanze y'u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO