Kuwa Mbere tariki 26 Kanama 2019, Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yahamagaye abakinnyi 25 azifashisha ategura umukino bafitanye na Seychelles tariki ya 5 n’iya 10 Kanama 2019.
Kuwa Kabiri
tariki 27 Kanama 2019 bahise batangira imyitozo rusange, hitabira abakinnyi 16
barimo na Emery Bayisenge umukinnyi rukumbi wari uhari ndetse kugeza kuri uyu
wa Kane tariki 29 Kanama 2019 akaba ariwe ukigaragara muri iyi myitozo mu gihe
abandi bakina hanze bagomba gutangira kugera mu Rwanda ku mugoroba w’uyu wa
Kane tariki 30 Kanama 2019 nka Muhire Kevin ukinira Mir El Makkasa muri Egypt
we arahagera kumi n’imwe (05h00’).
Haruna Niyonzima kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Amavubi)
Eric Rutanga Alba (3) kapiteni wa Rayon Sports ahanganye na Manzi Thierry (17) wamubereye kapiteni muri Rayon Sports akaba ari kapiteni wa APR FC
Rwatubyaye
Abdul ukinira Colarado Rapids muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biteganyijwe ko
azagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu saa moya n’igice (19h30’). Abakinnyi bose
bakina hanze y’u Rwanda uko ari icumu (10) bahamagawe biteganyijwe ko bose baza
bageze mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019.
Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu wa AS Kigali n'Amavubi
Imyitozo ya
gatatu y’uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2019 yabereye kuri sitade ya Kigali nk’uko
bisanzwe kuko bakora mu gitondo na nyuma ya saa sita. Abanyezamu bari buzuye
kuko Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali) utarakoze imyitozo ya mbere nawe ubu
ari gukorana na bagenzi be bagizwe na Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Rwabugiri
Omar wa APR FC.
Mashami Vincent nk'umutoza mukuru abakinnyi ababwiriza ibyo bakora
Emery Bayisenge mu myitozo aba afite morale
Ni imyitozo
ahanini iri gukora mu buryo bwo kurema ibitego no kumenya kurinda neza ahagana
mu bwugarizi kugira ngo umunyezamu atagira akazi kenshi ko kurwana n’imipira.
Sugira Ernest rutahizamu witezweho byinshi mu rugndo Amavubi arimo
Ku kijyanye
no hagati mu kibuga, Mashami Vincent ari gutanga umwanya ku bakinnyi bo hagati
kugira ngo nabo bajye babasha gutera mu izamu mu gihe babona umwanya bawufite.
Muri
rusange, abakinnyi 17 bakoze imyitozo ni; Rwabugiri Omar (GK, APR FC) , Kimenyi
Yves (GK, Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali) ,Sugira Ernest
(APR FC), Buteera Andrew (APR FC), Manzi Thierry (APR FC), Djabel Manishimwe
(APR FC), Ombolenga Fitina (APR FC), Emmanuel Imanishimwe (APR FC), Mico Justin
(Police FC), Iradukunda Eric Radou (Rayon Sports), Niyonzima Olivier Sefu (APR
FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports), Haruna Niyonzima (AS Kigali), Emery
Bayisenge (Saif Sporting Club, Bangladesh), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports).
Rwabugiri Omar umunyezamu wa mbere wa APR FC
Iyi myitozo
igamije kwitegura umukino u Rwanda rufitanye na Seychelles tariki ya 5 Nzeli
2019 n’iya 10 Nzeli 2019 ubwo baza bakina umukino wo kwishyura kuri sitade ya
Kigali (18h00’).
Ni imikino
yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar. U Rwanda
rurasabwa gukuramo Seychelles kugira babashe kujya mu kindi cyiciro.
Dore
abakinnyi 25 bahamagawe:
Abanyezamu
(3): Rwabugiri Omar (APR FC),Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric
Bakame (AS Kigali).
Abugarira
(8): Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids FC, USA), Nirisarike Salomon (FC
Tubize, Belgium), Manzi Thierry (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC),
Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports), Emery
Bayisenge (Saif Sporting Club, Banglaesh) na Iradukunda Eric Radou (Rayon
Sports).
Abakina
hagati (7): Buteera Andrew (APR FC), Muhire Kevin (Mir El Makkasa, Egypt),
Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC),
Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Niyonzima Haruna (AS Kigali) na
Iranzi Jean Claude (Rayon Sports).
Abataha
izamu (7): Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania),Jacques Tuyisenge (Petro Atletico
de Luanda, Angola), Hakizimana Muhadjili (Emirates Club, Saudi Arabia), Mico
Justin (Police FC), Sugira Ernest (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC) na
Sibomana Patrick Pappy (Young SC, Tanzania).
TANGA IGITECYEREZO