Ku matariki ya 12, 14 na 25 biteganyijwe ko hazaba imikino y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund 2019, irushanwa rikunze kuza mbere gato ya shampiyona y’u Rwanda. Ikipe ya APR FC yanzuriye FERWAFA ko batazaboneka muri iyi mikino.
Mu ibaruwa
ikipe ya APR FC yageneye FERWAFA harimo ingingo zigaragaza impamvu nyamukuru
zabateye kwanzura ko batazakina iri rushanwa ryitabirwa n’amakipe aba yarasoje
mu myanya ine ya mbere muri shampiyona iba irangiye.
Muri iyi
baruwa , APR FC bavuga ko kuba baritabiriye imikino y’igikombe cy’Amahoro 2019
ikarangira hahita hajyamo irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 mbere y’uko
bajya muri Military Games 2019 i Nairobi muri Kenya, byabateye ingaruka zo
kugira imvune za hato na hato ku bakinnyi batandukanye bityo bikaba bibasaba
umwanya wo kongera kwisuganya ngo bitabire umwakaw’imikino 2019-2020.
APR FC bahamije ko batazibira irushanwa ry'Agaciro Development Fund 2019
Mu bakinnyi
bafite ibibazo by’imvune harimo; Nshuti Innocent, Nizeyimana Djuma na
Mushimiyimana Mohammed.
APR FC
bakomeza bavuga ko muri iyi minsi bafite abakinnyi umunani mu ikipe y’igihugu y’u
Rwanda (Amavubi) ndetse bakazakomeza kugenda bahamagarwa kuzageza mu mpera za
Nzeli 2019 mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022
ndetse no mu mukino wo gushaka itike yo kujya muri CHAN 2020 U Rwanda
ruzahuramo na Ethiopia. Ibi nabyo ngo ntabwo byatuma APR FC yitabira imikino y’Agaciro
Devolopment Fund.
Rwabugiri Omar
(GK), Manzi Thierry, Ombolenga Fitina,
Imanishimwe Emmanuel, Buteera Andrew, Niyonzima Oliver Sefu, Manishimwe Djabel
na Sugira Ernest ni bo bakinnyi Mashami Vincent yahamagaye mu Mavubi.
Rayon Sports yatwaye igikombe cya 2018 itsinze APR FC igitego 1-0 cya Mugisha Francois Master (90+2')
Imikino y’Agaciro Development Fund 2019 yakagombye kuzitabirwa
n’amakipe yabaye ane ya mbere muri shampiyona 2018-2019 ariyo; Rayon Sports
(ibitse igikombe cya 2018), APR FC, Mukura VS na Police FC.
TANGA IGITECYEREZO