RFL
Kigali

Ntaribi Steven ariyumva ate nyuma yo gutangira imyitozo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/08/2019 7:28
0


Ntaribi Steven wahoze ari umunyezamu wa APR FC kuri ubu amaze amezi atanu (5) akurikiranwa n’abaganga nyuma yo kubagwa imvune yari yagize mu ivi, avuga ko asigaye andi mezi abiri kugira ngo abe ameze neza nta kindi kibazo.



Uyu munyezamu watandukanye na APR FC ndetse akaba nta kipe afite magingo aya, yagize imvune yo mu ivi ubwo ikipe ya APR FC yitegura umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona 2018-2019  yatsinzemo Amagaju ibitego 2-1. Umukino warabereye i Nyamagabe tariki 18 Gashyantare 2019.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2019, Ntaribi Steven yagaragaye mu myitozo y’Amavubi aho yavumbaga imyitozo ya Higiro Thomas ari nako akurikiza amabwiriza yari yahawe na Rutamu Patrick umuganga w’Amavubi.


Ntaribi Steven wahoze ari umunyezamu wa APR FC

Nyuma y’iyi myitozo, Ntaribi Stvene yaganiriye na INYARWANDA avuga ko imvune yari afite iyo bayibaze neza bitwara ibihembwe bibiri (Amezi atandatu) kugira ngo uwayibazwe ahagaze neza, bityo ko we asigaje amezi abiri akora imyitozo kugira ngo abe yagarutse mu bihe byiza.

“Ubu maze amezi atanu ntangiye gukurikiza inama z’abaganga (Rehabilitation State). Natangiye ukwezi kwa gatandatu nkurikiza izo nama kuko ubundi bimara amezi atandatu cyangwa icyenda, gusa umuntu wabikoze neza amara amezi atandatu. Gusa ubu ngiye gukora nuzuze amezi arindwi nkomerezeho nkore imyitozo inyemeza neza ko nakize ku buryo mu Gushingo 2019 nzaba nkina ntacyo nikanga”. Ntaribi


Ntaribi Steven yatangiye imyitozo ikomeye nyuma y'amezi atanu abazwe 

Ntaribi Steven, yatandukanye n’ikipe ya APR FC muri Kamena 2019. Yakuriye mu ishuri ry’igisha umupira w’amaguru rya FERWAFA, yavuyemo ajya mu Isonga FC, yatandukanye na yo muri 2013 agiye muri Police FC.

Mu 2015 ni bwo yavuye muri iyi kipe yerekeza muri APR FC agiye kuziba icyuho cy’umunyezamu Ndoli Jean Claude wari wagize imvune y’igihe kirekire.







Uko byari byifashe kuri Ntaribi Steven mu myitozo y'uyu wa Kabiri

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND