Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2019, Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yahamagaye abakinnyi 25 azifashisha ategura umukino bafitanye na Seychelles tariki ya 5 n’iya 10 Kanama 2019.
Dore abakinnyi 25 bahamagawe:
Abanyezamu (3): Rwabugiri Omar (APR FC),Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali).
Abugarira (8): Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids FC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports), Emery Bayisenge (Saif Sporting Club, Banglaesh) na Iradukunda Eric Radou (Rayon Sports).
Abakina hagati (7): Buteera Andrew (APR FC), Muhire Kevin (Mir El Makkasa, Egypt), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Niyonzima Haruna (AS Kigali) na Iranzi Jean Claude (Rayon Sports).
Abataha izamu (7): Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania),Jacques Tuyisenge (Petro Atletico de Luanda, Angola), Hakizimana Muhadjili (Emirates Club, Saudi Arabia), Mico Justin (Police FC), Sugira Ernest (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC) na Sibomana Patrick Pappy (Young SC, Tanzania).Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kamena 2019 ni bwo Mashami Vincent yahise akoresha imyitozo ya mbere muri gahunda yo kwitegura uyu mukino uzabera i Pretoria muri Seychelles.
Imyitozo ya mbere y'Amavubi yitegura Seychelles
Haruna Niyonzima nka kapiteni yakoze imyitozo ya mbere
Imyitozo yakozwe ku gicamunsi cy’uyu wa Kabiri yitabiriwe n’abakinnyi 16 barimo abanyezamu babiri muri batatu bahamagawe kuko Ndayishimiye Eric Bakame wa AS Kigali atabonetse muri kazi k’uyu wa Kabiri kaberaga kuri sitade ya Kigali.
Imyitozo yabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo
Amavubi yishyushya kuri sitade ya Kigali
Muri rusange, abakinnyi 16 bakoze imyitozo ni; Rwabugiri Omar (GK, APR FC) , Kimenyi Yves (GK, Rayon Sports), Sugira Ernest (APR FC), Buteera Andrew (APR FC), Manzi Thierry (APR FC), Djabel Manishimwe (APR FC), Ombolenga Fitina (APR FC), Emmanuel Imanishimwe (APR FC), Mico Justin (Police FC), Iradukunda Eric Radou (Rayon Sports), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports), Haruna Niyonzima (AS Kigali), Emery Bayisenge (Saif Sporting Club, Bangladesh), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports).
Imyitozo yiganjemo abakina imbere mu Rwanda
Kimenyi Yves umunyezamu wa Rayon Sports
Higiro Thomas umutoza w'abanyezamu
Ntaribi Steven wahoze muri APR FC ari gukorera imyitozo mu Mavubi nyuma yo kubagwa
Munyaneza Jacques bita Rujugiro ushinzwe ibikoresho by'Amavubi
Rwabugiri Omar (30) umunyezamu wa APR FC
Haruna Niyonzima kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi
Seninga Innocent umutoza wungirije
Iranzi Jean Claude na Eric Rutanga (hirya ye) ndetse na Iradukunda Eric Radou ntabwo bakoze cyane kuko baheruka mu rugendo muri Sudan
Niyonzima Olivier Sefu ukina hagati muri APR FC
Emery Bayisenge myugariro ukina muri Saif Sporting Club muri Bangladesh
Manzi Thierry kapiteni wa APR FC
Manishimwe Djabel ukina hagati asatira muri APR FC
Ombolenge Fitina ukina inyuma ahagana iburyo
Imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu izakorwa kabiri (09h30 na 15h30') kuri sitade ya Kigali
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO