Kigali

Football: Imikino y’abapolisi bo mu karere iratangira kuri uyu wa 2, u Rwanda ruhagarariwe na Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/08/2019 21:14
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2019 i Nairobi muri Kenya hazatangira gahunda zibimburira imikino ihuza amakipe y’abapolisi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba-Eastern Africa Standby Force Coordination Mechanism (EASFCOM).



U Rwanda ruhagarariwe n’ikipe z’igipolisi cy’u Rwanda harimo n’iy’umupira w’amaguru (Police FC), Police Handball Club, Police Athletic Club n’indi mikino.

Kuri gahunda itangiza irushanwa bigaragara ko mu gitondo cy’uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2019 saa moya z’igitondo kugeza saa mbili (07-08h00’) amakipe n’abandi bashyitsi bagomba kugera ahazabera ibirori bifungura irushanwa. Saa mbili zuzuye ni bwo hazaririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byitabiriye.


Uva ibumoso: Usabimana Olivier, Eric Ngendahimana, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Ndayishimiye Antoine Dominique na Songa Isaie

Kuva saa mbili kugeza saa tatu z’igitondo hazaba hari gahunda zose zijyanye n’imyidagaduro mbere y’uko saa yine (10h00’) hazaba hakirwa abanyacyubahiro b’imena.

Nyuma ni bwo abari muri iyi mikino bazakurikira ijambo bazagezwaho n’umukuru w’igipolisi cya Kenya nk’igihugu cyakiriye imikino, umukuru wa EAPCCO, ukuriye Interpol ku biro by’i Nairobi muri Kenya. Nyuma y’aho hazaba ijambo rikuru rifungura igikorwa nyirizina.


Uva ibumoso: Eric Ngendahimana, Muvandimwe Jean Marie Vianney na Ndayishimiye Antoine Dominique 

Nyuma y’ibi birori ni bwo hazaba umukino ufungura uzahuza Kenya na Tanzania saa kumi za Nairobi (16h00’) bikazaba ari saa cyenda ku masaha ya Kigali (15h00’). Polce FC izajya mu kibuga kuri uyu wa Gatatu icakirana na Uganda.

Muri iyi mikino, igihugu cy'u Rwanda gihagarariwe n’amakipe ya Polisi y’u Rwanda (RNP Sport Teams) anarimo Police FC.

Haringingo Francis umutoza mukuru wa Police FC yajyanye abakinnyi bakurikira; Iyabibuze Osee, Maniraguha Hilaire (GK), Mpozembizi Mohammed, Ndayishimiye Antoine Dominique, Eric Ngendahimana, Uwimbabazi Jean Paul, Nduwayo Valeur, Kubwimana Cedric, Ntirushwa Aimée, Nshuti Dominique Savio, Habarurema Gahungu, Songa Isaie, Muvandmwe Jean Marie Vianney, Usabimana Olivier, Nsabimana Aimable, Ngabonziza Pacifique na Munyakazi Yussuf Lule.


Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro w'ibumoso muri Police FC

Haringingo Francis Christian ni umutoza mukuru, Rwaka Claude ni umutoza wungirije bakaba bari kumwe n'iyi kipe mu gihe abandi batoza yaba Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu na Niyintunze Jean Paul wongera ingufu z'abakinnyi basigaye mu Rwanda kugira ngo bakomeze bakoranye n'abakinnyi basigaye.


Amakipe y'igipolisi cy'u Rwanda ari i Nairobi muri Kenya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND