RFL
Kigali

Rubavu: Ikipe ya Gatsinzi na Fils yasezerewe mu irushanwa, u Rwanda rusigaranyemo abakobwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/08/2019 11:11
0


Ikipe ya Gatsinzi Venuste na Hagabintwari Fils nayo yasezerewe mu mikino ya Rubavu Beach Volleyball World Tour nyuma yo gutsindwa na Japan (Shoji/Kurakasa) amaseti 2-0 (18-21, 10-21).



Gatsinzi Venutse na Hagabintwari Fils bari mu mukino wo gushaka amahirwe yabajyana muri ¼ kuko mu majonjora bari batsinze umukino umwe batsindwa undi.


Umukino w'u Rwanda ka Japan wabaye mu gitondo cy'uyu wa Gatanu

Gatsinzi Venuste (2) na Hagabintwari Fils (1) batsinzwe batageze muri 1/4

Ikipe ya Japan yageze muri 1/4 itsinze u Rwanda

Japan (Shoji/Kurakasa) yahise ijya muri ¼ cy’irangiza aho igomba kumenya uwo bacakirana mu cyiciro cy’iyi mikino igomba gutangira saa saba zuzuye (13h00’).

Nyuma y’umukino, Hagabintwari Fils yabwiye abanyamakuru ko uyu mukino wabagoye kuko ngo uburyo bumvaga bawuteguye bitabahiriye.

“Uyu mukino watugoye kuko uburyo twari twawuteguye bitakunze kuko baje kutujya hejuru bigorana kugira ngo tuzamuke. Gusa twahakuye amasomo”. Fils


Hagabintwari Fils aganira n'abanyamakuru

Hagabintwari yasabye ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ko bazareba uburyo bashyiraho shampiyona yihariye na Beach Volleyball kuko ngo kwitabira irushanwa mpuzamahanga usanzwe ukina Volleyball isanzwe bitahura n’abasanzwe bakina Beach Volleyball nk’umwuga.

Japan (Shoji/Kurakasa) yageze muri ¼ kimwe na Japan ( Murakami/Shimizu) yatsinze Norway amaseti 2-1(21-13,19-21,15-12).

Indi kipe yageze muri ¼ ni Japan (Koshikawa/Ikeda) yatsinze England (Gacia-Kidd& Bialokoz) amaseti 2-0 (21-13,21-14).

Nyuma yo kuba amakipe atatu ya Japan yageze muri ¼ , indi kipe bazamukanye ni Norway (Tellnes/Iversena) yagezeyo itsinze Cyprus (Liotatis/Chrysostomou) amaseti 2-0 (21-18, 21-18).


Gatsinzi Venuste umwe mu bakinnyi b'u Rwanda

Muri rusange amakipe yabonye itike yo kujya muri ¼ biciye muri kamarampaka ni; Japan (Shoji/Kurakasa), Japan (Koshikawa/Ikeda), Japan (Murakami/Shimizu) na Norway (Tellnes/Iversena).

Aya makipe yageze muri ¼ asanga andi yagezeyo mbere ariyo; Sweden (Lundgren/Tegenrot), Denmark (Homann/Stormly), England (Belo/Belo) na Czech Rep. (Sramek/Gala) niyo makipe yageze muri ¼ cy’irangiza.


Abasifuzi baba bari maso

Dore uko imikino ya ¼ iteye (Abagabo):

13:00 Sweden (Lundgren/Tegenrot) vs Japan ( Murakami & Shimizu)

14:00 Japan (Koshikawa/Ikeda) vs Denmark (Houmann/Stormly)

15:00 England (Bello/Bello) vs Norway (Tellnes/Iversen)

16:00 Japan (Shoji/Kurasaka) vs Czech Republic (Sramek &Gala)


Samy Mulinge (Ibumoso) na Mbonyuwontuma Jean Luc (Iburyo) abatoza b'u Rwanda




Hagabintwari Fils (1) na Gatsinzi Venuste (2)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND