Kigali

Rubavu: Ikipe ya Mukunzi na Ndamukunda yatangiye itsindwa na Japan mu gikombe cy’isi cya Beach Volleyball-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/08/2019 11:47
0


Mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2019 ubwo hatangiraga imikino y’irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Rubavu Beach Volleyball World Tour), imwe mu makipe ahagarariye u Rwanda yatsinzwe na Japan amaseti 2-0.



Ikipe y’u Rwanda igizwe na Ndamukunda Flavien afatanya Mukunzi Gasarasi Christophe yatangiye itsindwa mu mukino wa mbere w’itsinda rya kabiri (B) bahuriramo n’amakipe abiri y’u Bwongereza ndetse na Japan.


Ndamukunda Flavien (1) mu kirere ashaka inota

Muri uyu mukino, Japan yatsinze seti ya mbere ku manota 21-12 mbere yo gutsinda iya kabiri amanota 21-13.

Nyuma y’umukino, Ndamukunda Flavien nka kapiteni yabwiye abanyamakuru ko wari umukino ukomeye kandi ko bakinaga n’ikipe ya mbere mu Buyapani bityo ko bitari koroha gutsinda iyi kipe.

“Wari umukino ukomeye kuko iriya ni ikipe ya mbere mu Buyapani. Byatugoye kuko akenshi umukino wa mbere uragora ariko irushanwa riracyahari kandi nta gitangaje cyabaye. Turasabwa gukora kurenza uko twakoze mu mukino wa mbere kugira ngo dukosore amakosa biduye intsinzi yatuma tugaruka mu irushanwa”. Ndamukunda


Ndamukunda Flavien kapiteni w'u Rwanda aganira n'abanyamakuru 

Ndamukunda akomeza avuga ko kandi iri rushanwa rizabafasha kongera ubunararibonye kuko ngo amakipe y’u Rwanda amenshi ari mu irushanwa ari ubwa mbere yitabiriye imikino mpuzamahanga.


Mukunzi Gasarasi Christophe mu kirere ashaka inota

Mukunzi Gasarasi Christophe (2) na Ndamukunda  Flavien (1) batsinzwe umukino wa mbere mu itsinda B


Ndamukunda Flavien agera hasi 




Mukunzi Gasarasi Christophe (1) yatinze kwinjira mu mukino bityo byongera amakosa ku Rwanda 

Undi mukino wabaye muri iri tsinda rya kabiri (B), ikipe y’u Bwongereza igizwe na Javier Bello afatanya na Joacquim Bello yatsinze yatsinze iya Mark Garcia-Kidd na Frederick Bialokoz amaseti 2-0 (21-11 na 21-13).

U Rwanda kandi rwongeye gutsindwa mu itsinda rya gatatu (C) kuko ikipe igizwe na Muvunyi Alfred afatanya na Niyonkuru Yves yatsinzwe n'u Buyapani (Koshikawa/IKeda) amaseti 2-0 (24-21 na 21-12).

Muri iri tsinda kandi, Czech Republic (Smarek /Gala) yatsinze Norway(Opshal /Oftaas) amaseti 2-0 (25-23 na 21-13).

U Rwanda ruragaruka mu kibuga aho ikipe ya Gatsinzi na Habanzitwari iraba ihatana mu itsinda rya kane (D) ikina na Japan (Takahasi/Kojima).


Dore uko umukino wa mbere mu itsinda rya kabiri bihagaze 



Japan bafite abakinnyi bakoresha imbaraga nke ariko tekinike no kumenya amakosa y'indi kipe bakabyitaho cyane   



Ikipe y'u Rwanda igizwe na Ndamukunda Flavien na Mukunzi Gasarasi Christophe irasabwa kwitwara neza mu mikino itaha 

Mu mikino yo mu itsinda rya mbere (A), Denmark yatsinze Japan amaseti 2-1 (24-22, 19-21 na 11-15) mu gihe Cyprus yatsinze Norway amaseti 2-0 (21-19 an 23-21).

Dore uko intangiriro z'itsinda rya mbere (A) ryagenze



Umukino wa Denmark (Umutuku) na Japan (Umukara)


Ikipe y'u Buyapani yatsinzwe na Denmark




Umukino wa Norway (Umukara) na Cyprus (Umutuku)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND