RFL
Kigali

Seninga, Mutokambali na Murenzi Emmanuel mu batoza 25 bazitabira amahugurwa y’iminsi itatu azabera mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/08/2019 13:16
0


Kuva tariki 18-20 Kanama 2019 kuri Olympic Hotel iri mu murenge wa Kimironko hazabera amahugurwa y’abatoza mu mikino itandukanye mu Rwanda, amahugurwa azatangwa na Kaminuza ya Tsukuba yo mu Buyapani biciye mu Bufatanye bagiranye na Komite Olempike y’u Rwanda.



Seninga Innocent umutoza mushya wa Etincelles FC akaba n'umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu (Amavubi), Mutokambali Moise utoza ikipe y’igihugu y’abagore bakina Basketball na Murenzi Emmanuel inzobere mu gutoza umukino wo gusiganwa ku magare n’imikino ngororamubiri ni bamwe mu batoza 25 batoranyijwe kugira ngo bazitabire aya mahugurwa.


Twahirwa Jean Claude (Ibumoso) na Mutokambali Moise (Iburyo)

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Komite Olempike yageneye aba batoza ibasobanurira uko gahunda iteye, bavuga ko mu masezerano bafitanye na Kaminuza ya Tsukuba n’uko hazajya habaho igihe u Rwanda rukohereza abatoza mu Buyapani ndetse rimwe hakabaho igihe Abayapani bajya bohereza impuguke zikaza guhugura abatoza.


Seninga Innocent umutoza rukumbi umenyerewe mu mupira w'amaguru uzitabira amahugurwa 

Gahunda ngenderwaho muri aya mahugurwa ni ukwihugura uko siporo muri rusange yatera imbere mu Rwanda ndetse no gusangira ubunararibonye n’Abayapani.


Utonde rw'abatoza bazitabira amahugurwa 

Iyi gahunda y’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani buzafasha kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byombi, bizafasha abatoza bakiri bato n’abafite urwego bagezeho babona aho bajya bakomereza amasomo ajyanye no gutoza bakaba bahakura impamyabumenyi zo mu rwego rwo hejuru.

       

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND