Ikipe y’igihugu ya Senegal yageze muri ½ cy’irangiza cy’irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’ibihugu ku bagore bakina Basketball. Senegal yageze kuri uru rwego itsinze Angola amanota 88-54 mu mukino wa ¼.
Muri uyu
mukino, buri kipe yari ibizi ko uwatsinda azahura na Mozambique yageze muri ½ ikuyemo
Misiri nyuma yo kuyitsinda amanota 80-66 (26-9, 19-11, 16-14 na 27-24) muri ¼ cy’irangiza.
Senagal yatsinze Angola amanota 88-54 (20-17, 21-9, 23-15 na 24-13).
Angola (Umutuku) yahuraga na Senegal (Umweru) yakiriye irushanwa
Sitade yari yakubise yuzuye kuko Senegal iri mu rugo birumvikana
Astou Traore (10) wa Senegal yahize abandi atsinda amanota 23 mu mukino
Kuva tariki
ya 9 Kanama 2019 kuzageza ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2019 i Dakar muri Senegal
hari kubera imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu bagore bakina umukino
w’intoki wa Basketball.
Senegal yasanze Mozambique muri 1/2...Yacine Diop (24) yatsinze amanota 19 mu gihe Nadir Manuel (14) yatsinze atatu(3)
Kuri uyu wa
Gatatu tariki ya 14 Kanama 2019 basozaga imikino yo mu matsinda (Group Stage)
kugira ngo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019 bazatangire imikino ya ¼
cy’irangiza mbere yo kujya muri 1/2 kuri uyu wa Gatanu.
Iri rushanwa
riri kuba ku nshuro ya 26 ririmo ibihugu 12 aribyo; Angola, Cameroon, Cape
Verde, Cote d’Ivoire, DR Congo, Misiri, Kenya, Mali, Mozambique, Nigeria,
Senegal na Tunisia.
Lala Wane azamukana Filipe Ngiendula (15) wa Angola
Aya makipe
yari yashyizwe mu matsinda ane (4) buri tsinda ririmo amakipe atatu (3) ari
naho itsinda rya mbere (A) ryarimo; Senegal, Cote d’Ivoire na Misiri
Itsinda rya
kabiri (B): Nigeria, Cameroun na Tunisia
Itsinda rya
gatatu (C): Mali, Angola na DR Congo
Itsinda rya
kane (D): Mozambique, Cape Verde na Kenya.
Ndeeye Sene (9) wa Senegal ahana ikosa
Fineza Eusebio (4) agera amahirwe ku nyungu za Angola
Dore uko
gahunda ya 1/2 iteye:
Kuwa Gatanu
tariki 16 Kanama 2019
-Nigeria vs
Mali
-Mozambique
vs Senegal
TANGA IGITECYEREZO