Kigali

Military Games 2019: Sugira Ernest yafashije APR FC gutangira neza mu mukino w'amaguru binaba amahire muri Basketball-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/08/2019 23:10
1


Igitego cya Sugira Ernest cyo ku munota wa 45' w'umukino cyatumye ikipe y'igisirikare cy'u Rwanda (RDF) itangira neza imikino ya Military Games 2019 itsinda UPDF yo muri Uganda igitego 1-0 mu mukino wa mbere RDF yari ikinnye.



Wari umukino wa mbere ku ntebe nshya y'abatoza ba APR FC yaba Mohammed Adil umutoza mukuru na Nabiyl Bekraoui umwungirije, ukaba n'umukino wa mbere mpuzamahanga bakinnye bakanawutsinda.


APR FC nyuma yo kubona amanota atatu ya mbere muri Military Games 2019


Byari ibyishimo kuri sitade ya Kasarani i Nairobi ahabereye umukino 

Sugira Ernest wavuye mu Rwanda yijeje abafana igikombe ni nawe waje gutsinda umupira uteretse uvamo igitego cy'amanota atatu kuri RDF. 

Muri uyu mukino, Mohammed Adil yari yafashe umwanzuro wo gufata Niyomugabo Claude usanzwe akina inyuma ahagana ibumoso amukoresha hagati mu kibuga ari kumwe na Niyonzima Olivier Sefu kimwe na Buteera Andrew.

Manzi Thierry nka kapiteni, Mutsinzi Ange Jimmy, Imanishimwe Emmanuel na Ombolenge Fitina bari mu bwugarizi. Rwabugiri Omar yari mu izamu.

Mu busatirizi hari Sugira Enest na Byiringiro Lague mu gihe inyuma yabo hari Manishimwe Djabel.

Muri Basketball, ikipe ys RDF yatsinze Uganda amanaota 77-64 mu jukino wabo ubanza muri iri rushanwa .


APR FC bishimira igitego


Mohammed Adil umutoza mukuru wa APR FC 


Sugira Ernest (16) na Niyomugabo Claude (23) bishimira igitego


Sugira Ernest (16) ashoreye umupira 


Ishimwe Kevin ashoreye umupira 


Abanyarwanda baba muri Kenya bashyigikiye RDF


Ubwugarizi bwa RDF butegereje ikiba 


Mugunga Yves agenzura umupira 


Rwabugiri Omar umunyezamu wa RDF akuramo umupira uremereye 



Sugira Ernest nyuma y'umukino 

PHOTOS: APR 




Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyobyose Ephta5 years ago
    APR igomba kuzana kiriya gikombe cya military Landing tubari nyuma APR oyyyeeee!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND