RFL
Kigali

Beach Volleyball: Abakinnyi 8 basoje imyitozo mu Buyapani mbere yo kujya mu marushanwa atandukanye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/08/2019 19:32
0


Muri Nyakanga 2019 ni bwo MINISPOC na Komite Olempike basezeye abakinnyi b’imikino itandukanye bari bagiye mu myitozo ikakaye mu Buyapani muri gahunda yo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga ari mu minsi iri imbere.



Muri Gicurasi 2018, Komite Olempike y’u Rwanda yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umujyi wa Hanchimantai mu Buyapani hagamijwe kureba uburyo abakinnyi bazajya kwitoreza muri uwo mujyi mu rwego rwo kwitegura imikino y’Afurika “All African Games 2019” izabera muri Maroc kuva tariki 16-30 Kanama 2019 ndetse n‘imikino Olempike izabera Tokyo mu Buyapani umwaka utaha wa 2020.

Nyuma y’imyitozo y’abakina Volleyball na Beach Volleyball, abakinnyi babarizwa muri ibi byiciro basoje gahunda bari bafite bityo bakaba bagomba kugana mu marushanwa arimo imikino ya All Africa Games 2019 na Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019.

Ni nayo mpamvu ikipe igizwe na Olivier Ntagengwa na Kavalo Akumuntu Patrick, Benitha Mukandayisenga na Valentine Munezero n'umutoza Mudahinyuka Christophe irafata urugendo igana muri Maroc muri All Africa Games.


Ikipe rusange yari mu Buyapani mu cyiciro cya Beach Volleyball

Muri iki kiciro bagiye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2019 batangire irushanwa kuva tariki 16 kugeza 21 Kanama 2019.

Ikipe igizwe na Charlotte Nzayisenga na Judith Mukeshimana, Yves Niyonkuru na Gatsinzi Venuste n'umutoza Mana Jean Paul bahagurutse mu Buyapani bagaruka mu Rwanda mbere yo kwinjira mu irushanwa rya “Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019” rizatangira ku wa 21-24 Kanama 2019.


Amakipe ane akubutse mu Buyapani kunoza imyitozo ya Beach Volleyball

Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019, Tariki 21 kugeza 24 Kanama 2019 mu Rwanda hazabera irushanwa riri ku rwego rw’Isi muri Volleyball ikinirwa ku mucanga “FIVB Beach Volleyball World Tour 2019” akaba ari ubwa kabiri rigiye kubera ku mugabane w’Afurika kuko inshuro ya mbere ryabereye muri Maroc.

Mana Jean Paul (Ibumoso) na Mudahinyuka Christophe (Iburyo) bakikije Umuyapani

Kugeza ubu ibihugu 12 ni byo byemeje ko bizitabira iri rushanwa rizabera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerezuba. Ibi bihugu birimo Cote d’Ivoire, u Bwongereza, u Buholandi, Slovenia, Denmark, Japan, Canada, Czech Republic, Norway, Suwede, Cyprus n’u Rwanda ruzakina.

Igihugu cy’u Rwanda biteganyijwe ko kizahagararirwa n’amakipe 3 muri buri cyiciro ni ukuvuga abagabo n’abagore. Mu bagabo ikipe ya mbere igizwe na Mukunzi Christophe na Ndamukunda Flavien, iya kabiri igizwe na Gatsinzi Venutse afatanyije na Habanzintwari Fils naho ikipe ya gatatu igizwe na Muvunyi Alfred na Niyonkuru Yves. Iyi kipe izaba itozwa na Sammy Mutemi Mulinge usanzwe ari umutoza wa APR VC mu bagabo.


Ikipe z'igihugu zasoje imyitozo ya Beach Volleyball yaberaga mu Buyapani

Mu bagore, ikipe ya mbere igizwe na Nzayisenga Charlotte afatanyije na Hakizimana Judith, ikipe ya kabiri igizwe na Muhoza Louise afatanyije na Musaniwabo Hope naho ikipe ya gatatu ikaba igizwe na Nyirarukundo Christine na Umulisa Pacifique. Iyi kipe izaba itozwa na Mbonyuwontuma Jean Luc.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND