RFL
Kigali

APR FC bakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kugana i Nairobi muri "Military Games"-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/08/2019 10:51
1


Ikipe ya APR Football Club yasoje imyiteguro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2019 mbere yo kugana i Nairobi muri Kenya aho bagiye mu mikino ihuza amakipe y'igisirikare cyo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.



"Military Games" ni imikino ngaruka mwaka ikaba yitabirwa n'amakipe akina imikino itandukanye irimo umupira w'amaguru, Basketball, Volleyball, Netball n'imikino ngorora mubiri yo gusiganwa ku maguru.

Ikipe ya APR FC yasoje gahunda z'imyitozo kuri uyu wa Gatandatu mbere y'uko burira indege ibaganisha i Nairobi muri Kenya aho bagomba gutangira iri rushanwa bacakirana n'ikipe y'Igisirikare cya Uganda mu mukino uzakinwa kuwa 14 Kanama 2019.


Ishimwe Kevin ku mupira imbere ya Buregeya Prince

Irushanwa nyirizina rizatangira kuwa  Kabiri tariki 13 kuzageza kuwa 23 Kanama 2019 aho ikipe z'u Rwanda zizajya mu kibuga kuwa Gatatu tariki 13 Kanama 2019.

Nyuma y'imyitozo yo kuri uyu wa Gatandatu, Sugira Ernest yaganiriye n'urubuga rw'ikipe ya APR FC yizeza abafana ko ikibajyanye ari igikombe kandi ko akurikije uko ahagaze yumva igikombe bazagitwara.

"By’umwihariko kuri njye maze kugaruka mu bihe byanjye byiza bizira imvune za buri munsi, cyane ko n’imyitozo ndi kuyikora ijana ku ijana, niteguye neza, meze neza. Imana nimfasha umwaka utaha uzagenda neza nk’uko nanjye mbyifuza, ibyo mfite byose nzabitanga. Icyo mpanze amaso ni ukuba nahesha ibikombe APR FC ndetse n’ikipe y’Igihugu Amavubi, dore ko ari cyo mbazwa nka Rutahizamu’’ Sugira 

Sugira Ernest ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza mu myitozo APR FC imazemo iminsi

APR FC ni ikipe itaragize ibihe byiza mu mwaka w'imikino 2018-2019 kuko yabuze igikombe na kimwe cyari gutuma ijya mu marushanwa ya CAF, kuri ubu ikaba igiye muri "Military Games" ishaka igikombe ari na gahunda ihamye yo gukomeza kwitegura shampiyona 2019-2020 yigijwe inyuma bitewe n'iri rushanwa ndetse n'iryo Police FC izajyamo rihuza amakipe y'Abapolisi bo mu karere.

Nabyl Bekraoui umutoza wungirije muri APR FC atanga amabwiriza 

Buteera Andrew umukinnyi wo hagati mu kibuga 

Imanishiwme Emmanuel umukinnyi ukina yugarira aturuka ibumoso mu ikipe ya APR FC n'Amavubi 

Buregeya Prince Caldo akurikiye umupira mu kirere 


Danny Usengimana rutahizamu muri APR FC


Mohammed Adil umutoza mukuru wa APR FC 

Ombolenga Fitina ku mupira akurikiwe na Niyomugabo Claude

Manzi Thierry "Ramos" kapiteni wa APR FC akaba myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi wavuye muri Rayon Sports 

PHOTOS: APR FC




Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nduwayo4 years ago
    ESE KO MUTATUBWIRA ABAKINNYI BAGIYE NA STAFF YAHEREKEJE IKIPE.EWE WATANGAZAKURU WE RYA APR FC.





Inyarwanda BACKGROUND