Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatashye ku mugaragaro inyubako y’akataraboneka 'Kigali Arena' yubatse i Remera mu mujyi wa Kigali.
Muri uyu
muhango, Paul Kagame yavuze ko iyi nzu yakira ibihumbi icumi by’abantu bicaye
neza mu mutuzo yubakiwe gufasha abanyarwanda gukomeza kuba ibihangange hashakwa
umusaruro muri siporo.
Perezida Paul
Kagame yagize ati“Ntabwo Kigali Arena yakorewe kuza kuyireba kuri Noheli n’ubunani,
yakorewe kuza kuhatsindira”
Perezida Paul
Kagame yavuze ko kandi kuba igihangange bidapfa kwizana ahubwo ko biva mu
gukora.
“Kwitwara nk’igihangange
bituruka mu bikorwa. Kugira ngo ube igihangange biva mu bikorwa, ntabwo ari uko
ungana cyangwa uko ugaragara, Iyo ugaragara nk’igihangange, ugakora nk’igihangange,
uba igihangange. Ubu n’u Rwanda ruri cyangwa ruzaba igihangange. Tugomba
kubishingira mu bikorwa, ibyo dukora. Kubaka ikintu nk’iki ukaba ukirebera ku
rwego rw’isi, biva mu bikorwa”.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ataha Kigali Arena
Kigali Arena
ni imwe mu nzu 10 z’imikino n’imyidagaduro ziri muri Afurika nibura zifite
ubushobozi bwo kwakira abantu 10,000 aho iya mbere ni The Covered Hall y’i
Cairo mu Misiri yakira abantu 20,000 mu gihe iya mbere ku Isi ari Philippine
Arena iri muri Philippines ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 55.
Abanyarwanda muri Kigali Arena
APR Women
Basketball na The Hoops Rwa niyo makipe ya mbere mu Rwanda yaciye agahigo ko
kuhakinira umukino wa Basketball ubwo bakinaga umukino wa mbere ubanziriza iya
nyuma ya Playoffs 2019. Uyu mukino warangiye APR WBBC itsinze The Hoops amanota
56-52.
TANGA IGITECYEREZO