Mu bihe u Rwanda rugiye kujyamo by’imvura nyinshi, ahantu 522 hashobora kuzibasirwa n’ibiza ku buryo byazagira ingaruka ku baturage ibihumbi 100 bahatuye.
Utu duce 522 turimo inzu
ibihumbi 22, dutuwe n’abageze ku bihumbi 100, hakaba na hegitari ibihumbi 25
zikorerwaho ubuhinzi biri mu byo MINEMA ihozaho ijisho kuko biri ahantu haba
hashobora kwibasirwa n’ibiza mu gihe imvura iguye ari nyinshi mu gihe cy’itumba.
Minisitiri w’Ibikorwa
by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Murasira Albert, yabwiye Abasenateri ko aho hantu
hashobora kuzibasirwa n’ibiza ari mu bice by’Intara y’Iburengerazuba
n’Amajyaruguru.
Minisitiri Maj. Gen.
(Rtd) Murasira yerekanye ko Leta yatangatanze inguni zose z'Igihugu, maze
hakorwa inyigo zigamije gufasha Leta mu gufata ingamba zitandukanye zo gukumira
ibiza.
Mu ngamba zafashwe harimo
gushishikariza abaturage gutura ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga,
kuzirika ibisenge by’inzu, gufata amazi y’imvura ava ku nzu, gusibura imiferege
ndetse aho itari igacibwa no kurinda inzu gucengerwamo n’amazi.
Ibiza ni bimwe mu bintu
bitwara ubuzima bw’abantu benshi byagera mu bihe by’imvura nk’ibi turimo
bigasya bitanzitse iyo bisanze abaturage batiteguye neza.
Raporo ya Minisiteri
y’Ibidukikije igaragaza ko mu myaka icyenda yashize kugeza mu 2023 abantu 1595
bishwe n’ibiza bitandukanye, mu gihe byakomerekeje abandi 2368.
Imyuzure yishe 307
ikomeretsa 101, inkangu zihitana abantu 425 ikomeretsa 187, inkuba zica abantu
538 zikomeretsa 1338, imvura nyinshi ihitana 315 ikomeretsa 612, mu gihe
umuyaga mwinshi wahitanye abantu 10 ukomeretsa abandi 128.
Nta wavuga ibiza ngo
yibagirwe ibyo muri Gicurasi 2023 byahitanye abarenga 135, inzu zirenga 2100
zangirika igice na ho izindi 2,763 zirasenyuka burundu.
Minisiteri y’Ibikorwa
by’Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko mu 2024 mu bantu 191 bahitanywe n’ibiza.
Raporo ya Minisiteri
y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko ingaruka z’ibiza ziri mu bitwara
amafaranga menshi u Rwanda, aho buri mwaka rukoresha miliyoni 300$ (arenga miliyari
400 Frw).
MINEMA yatangaje ingaruka zishobora guterwa n'ibiza mu bihe by'imvura nyinshi
Abantu ibihumbi 100 ni bo bashobora kugerwaho n'izo ngaruka
TANGA IGITECYEREZO