Hari icyifuzo cy’uko abafite ubumuga mu Rwanda bagenerwa 10% by’imirimo itangwa mu mishinga minini y’iterambere.
Mu gihe imishinga minini ikomeje gutangizwa
hirya no hino mu gihugu, abaharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga barasaba
ko 10% by’imirimo iboneka muri iyo mishinga yagenerwa abantu bafite ubumuga.
Ihuriro ry’imiryango yita ku bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ryashyigikiye iyi gahunda, rishingiye ku kuba abantu bafite ubumuga bashoboye gukora imirimo inyuranye, haba iy’ingufu cyangwa iy’ubwenge.
Ibi byagarutsweho nyuma y’uko Umuryango w’Abafite Ubumuga bwo Kutumva ugize
impungenge ko imishinga minini yo kubaka imihanda i Kigali idateganya uburyo
bwo kubaha akazi.
Ku wa 24 Werurwe 2025, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyatangije umushinga wa Miliyoni 100 z’amadolari (asaga miliyari 140 Frw), ugamije kuvugurura imihanda minini ya Kigali no kugabanya ubucucike bw’imodoka.
Uyu mushinga uzibanda ku kuvugurura
imihanda ya Chez Lando, Gishushu, na Kicukiro/Sonatubes. Biteganyijwe ko uzaha
akazi k’agateganyo abantu bagera kuri 400, aho 30% bazaba ari abagore. Gusa,
ntabwo haratangazwa umubare w’imirimo izagenerwa abafite ubumuga.
Abanyamuryango ba NUDOR bavuga ko abafite ubumuga bafite ubushobozi bwo gukora imirimo myinshi kandi idasaba imbaraga gusa. Perezida wa NUDOR, Beth Mukarwego, yagize ati: "Hari abafite ubumuga bashoboye gukora imirimo y’ingufu ndetse n’iy’ubwenge. Ushobora kuba utumva cyangwa utabona, ariko amaboko yawe akora neza".
"Ibi bivuze ko n’imishinga yo
kubaka imihanda ikwiye kubaha akazi. Dufite abahanga mu bwubatsi bafite
ubumuga, ariko iyo bagiye gusaba akazi ntibibukwa. Bagomba kwitabwaho."
Dr Mukarwego Beth umwe mu bahamya ko imishinga itegurwa ikwiye no kujya yibanda ku bantu bafite ubumuga
Franklin Murangira Gakuba, uhagarariye VSO
Rwanda, yavuze ko hakenewe igitekerezo cyiswe "intersectionality tool", gituma politiki zijyanye n’akazi
zigira uruhare mu gushyigikira abafite ubumuga binyuze mu kureba uko
imyirondoro yabo ihurira n’ibindi bibazo nk’imibereho n’ubushobozi.
Ati: "Ubushishozi mu gufata ibyemezo bigamije
guteza imbere abafite ubumuga ni ingenzi. Niba dushaka ko abakozi bose bagira
amahirwe angana, tugomba kwita ku mbogamizi zinyuranye abafite ubumuga bahura
na zo, maze tukareba uko twabaha amahirwe mu mirimo itandukanye."
Ku bw’ibyo, abafite ubumuga basaba ko mu
mishinga minini, cyane cyane iy’ubwubatsi, hashyirwaho ingamba zibemerera
kubona imirimo. Nk'uko biri gukorwa mu gutanga 30% y’imirimo ku bagore,
abaharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga barasaba ko 10% by’imirimo
yagenerwa bo.
Gukomeza kubashyigikira mu kubona akazi bizatuma barushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kandi bigabanye ubusumbane bukigaragara ku isoko ry’umurimo.
TANGA IGITECYEREZO