RURA
Kigali

MINUBUMWE yatangaje ibiteganyijwe mu Cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:1/04/2025 12:00
0


Mu gihe dusatira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yashyize hanze inyoborabikorwa.



Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yibukije Isi yose ko "Kuva ku wa 7 Mata 2025, u Rwanda n’isi yose, turibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Insanganyamatsiko igira iti “Kwibuka Twiyubaka”.

Turazirikana amateka yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho, urugendo rwo kubaka igihugu, ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda, uruhare rwa buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyo igaragariramo byose. "

Yakomeje ivuga ko mu #Kwibuka31 "hazagaragazwa umwihariko w'Umuryango Mpuzamahanga wo kutigira ku mateka, bigatuma ibyemezo wiyemeje byo kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, birimo guca burundu Umutwe wa FDLR n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere bitubahirizwa".

Mu Cyumweru cyo #Kwibuka31 kizatangira ku wa 07 Mata 2025 kugera ku wa 13 Mata 2025, hateganyijwemo ibikorwa byinshi byo kuzirikana no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rwego rw'Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari na ho umuhango wo Kwibuka uzabera ku rwego rw’Igihugu.

Hateganyijwe Urugendo rwo Kwibuka “Walk to Remember” izahagurukira ku Nteko Ishinga Amategeko igasorezwa kuri BK Arena ahazabera "Umugoroba w'Ikiriyo".

Ku rwego rw’Uturere, icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n’Akarere.

Ku rwego rw’imidugudu, hazaba igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ikiganiro cyateguwe na MINUBUMWE no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.

Kuri uwo munsi wo gutangiza icyunamo, ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka. 

Ibikorwa nk’iby’ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro, bizakomeza guha serivisi ababigana kimwe no kujya gufata indege no kuzana abagenzi zizanye.

Muri iki cyumweru cy’Icyunamo hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye mu gihugu.

Tariki 10 Mata 2025: Hateganijwe ikiganiro kizahabwa abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Hateganyijwe n’ibihuza urubyiruko, n’ibindi byiciro.

Ku rwego rw'Umudugudu, uretse ikiganiro kizatangwa ku tariki ya 7 Mata 2025, nta bindi biganiro biteganyijwe.

Tariki ya 11 Mata 2025, mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka mu Karere ka Kicukiro (ruzatangirira kuri IPRC Kicukiro), n’umugoroba wo Kwibuka uzabera ku Rwibutso rw’i Nyanza ya Kicukiro.

Ibikorwa by'ubucuruzi, siporo z'abantu ku giti cyabo, imyitozo y'amakipe, indi mirimo itunze abantu n'ibyara inyungu, bizakomeza gukorwa mu Cyumweru cy'Icyunamo.

Mu Cyumweru cy’Icyunamo, ibendera ry’Igihugu rizurururutswa rigezwe hagati.

Tariki 13 Mata 2025 ni bwo hazasozwa Icyumweru cy'Icyunamo. Ku rwego rw'Igihugu, iki gikorwa kizabera ku Urwibutso rwa Rebero, hazirikanwa abanyapolitike bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.

Mu Turere, bazakora ibikorwa byo kwibuka aho biteganyijwe. Nta gikorwa cyihariye cyo gusoza icyumweru cy'icyunamo giteganyijwe ku rwego rw'Akarere.


Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti "Twibuke Twiyubaka"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND