RFL
Kigali

"Turagukunda Lu" Romelu Lukaku yakiriwe n’abafana ba Inter Milan bamuririmba

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:8/08/2019 10:51
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kanama 2019, Romelu Lukaku nibwo yageze mu gihugu cy’u Butaliyane aho abafana bamwakiriye bamuririmbira ko bamukunda ‘Turagukunda Lu’. Lukaku yamaze kumvikana na Inter Milan kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiriri aguzwe miliyoni 73 z’amapawundi.



Uyu Rutahizamu w’umubirigi Romelu Lukaku yakunzwe cyane n’uwahoze ari umutoza wa Chelsea, Antonio Conte nyuma yuko asinyiye ikipe ya Inter Milan, aho yagaragaje ko yifuza kubakira ubusatirizi bw’iyi kipe kuri Romelu Lukaku.

Romelu Lukaku wakiriwe n'abafana ba Inter Milan bamurimba

Manchester United yamaze kwemeza ko yemeye kuba yagurisha Romelu Lukaku kuri miliyoni 72 z’apawundi ndetse n’agahimbazamusyi ka miliyoni 12 z’amapawundi mu gihe we n’ushinzwe kumushakira ikipe, Federico Pastorello baba bamaze gushyira umukono ku musazerano nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima.

Romelu Lukaku na Fedrico Pastorello ushinzwe ku mushakira ikipe

Uyu rutahizamu w’umubirigi Lukaku ufite imyaka 26 y’amavuko kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama 2019, ni bwo biteganyijwe ko ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri amaze gukora ikizamini cy’ubuzima.

Romelu Lukaku  ugiye gusinyira Inter Milan imyaka ibiri avuye muri Manchester United 

Nyuma y’uko Manchester United ikoresheje asaga miliyoni 150 z’amapawundi igura abakinnyi batatu aribo: Harry Maguire, Aaron Wan-Bissaka na Dan James muri iri gura, n’igurishwa ryo muri iyi mpeshyi ya 2019, United ngo yiteguye kuba yakwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino. Ole Gunnar Solskjær umutoza mukuru wa Manchester United, aratangira umukino we wa mbere wa shampiyona ya 2019-2020 akina na Chelsea kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2019. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND