RFL
Kigali

Inkuru nziza ku batuye isi! Facebook igeze kure umushinga wo gufasha abantu gutekereza ibintu bigahita byiyandika muri mudasobwa

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:1/08/2019 11:30
1


Kuri uyu wa kabiri ni bwo Facebook cyatangaje aho umushinga wa Brain-Compute Interface (BCI) ugeze n'ibyo uzajya ukora. Ni umushinga uri kunonosorerwa muri kaminuza California yo muri San Francisco (UCSF), ukaba uje nyuma yuko hari n'undi umaze igihe unonosorwa wo kuvuga bigahita byiyandika muri mudasobwa.



Kuri uyu wa 30 Kamena 2019 ni bwo Facebook yatangaje ibijyanye n’uyu mushinga wayo yari yaratangarije abitabiriye inama ngarukamwaka ya “F8 conference” muri 2017 ko ugiye kujya mu ngiro. Ibi babitangaje ubwo bari bari muri iyi kaminuza ya California ahari kubera iki gikorwa cyo gukora uburyo umuntu azajya atarekereza ibintu bigahita byiyandika muri mudasobwa bidasabye gukora kuri mudasobwa. 

Uyu mushinga mushya wa Facebook uje ari uwa kabiri uzajya ufasha abantu nyuma yuko hari undi wa mbere wo gufasha bantu kuvuga amagambo avuzwe agahita yiyandika muri mudasobwa. Uyu mushinga wo gufasha abantu gutekereza ibintu bigahita byiyandika muri mudasobwa, batangaje ko wakunzwe cyane binyuze mu buryo bawugeragejemo neza kandi kenshi gashoboka, igisigaye akaba ari ugutangira kuwukoresha. 

Facebook ihamya ko binyuze mu kuvuga bigahita byiyandika uzajya ufasha abantu badafite intoki gukoresha mudasobwa. Uyu mushinga ukora binyuze ku gakoresho gashyizwa ku mubiri w'umuntu urimo kuvuga noneho ibyo avuze bigahita bijya muri mudasobwa bikiyandika.Image result for images of Brain-Computer InterfaceBrain-Compute Interface (BCI) ni umushinga uje ari igisubizo ku bantu babana n'ubumuga bwo kutavuga kuko iki gikoresho kizajya gikoreshwa mu kwandika ibyo umuntu atekereza, kizafasha benshi nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bwa Facebook yamamaye mu kuba ubukombe mu kugira imbuga nkoranyambaga zikunzwe na benshi. Ibi byemejwe n'umuyobozi wa Facebook umuherwe akaba n’inzobere mu bumenyi bwa mudasobwa, Mark Zuckerburg”. 

Iyi mishinga ya Mark Zuckerburg ije igwa mu ntege umushinga w'ikigo cya Elon musk “Neuralink” uzajya wifashishwa mu kongera ubushobozi ubwonko bwa muntu. Umushinga BCI uzajya ushoboza umuntu kwandika amagambo 100 mu munota umwe. Ibyo umuntu azajya yandika bizajya biba birimo amakosa angana na 17% y'ibizima. Ibi bisobanuye ko ku bantu basanzwe bandika imyandiko igera ku magambo 500 bakoresha iminota itanu wabariramo n'iyo bari bukoreshe bakosora amakosa bikaba byabafata iminota 8 kuba waba urangije kwandika uyu mwandiko kandi umeze neza nta kibazo cyo kubabara intoki cyangwa undi munaniro uwo ari wose. Gusa batangaje ko bari kongera imikorere ihambaye ijyanye n'uyu mushinga.

Uyu mushinga wa Facebook “Brain-Compute Interface (BCI)” watangajwe ko ugeze kure kuri uyu wa kabiri aho banavuze ko uyu mushinga uhereye muri iyi kaminuza ya California ko uri mu biganza by'iyi kaminuza hamwe n'ikigo cya Facebook. Bavuze ko bari kuwunonosora bityo igihe uzaba watangiye gukora mu minsi iri imbere bazatangariza abatuye isi inkuru nziza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ntirikure jp4 years ago
    What negative impact Beyond to those who is going to fair to recieve it?





Inyarwanda BACKGROUND