RFL
Kigali

Kugereranyiriza Sheebah Karungi na Rich Mavoko muri Kigali Summer Fest ni ukwigiza nkana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/07/2019 9:39
0


Uwatekereje kuzana Rich Mavoko i Kigali ashobora kuba ataratekereje Kabiri! Yashyize imbere Sheebah Karungi aramwamamaza karavaha abonye atakije i Kigali ati reka niyambaze Rich Mavoko wiyomoye kuri Wasafi Label ya Diamond, umunyamafaranga mu muziki.



Rich Mavoko, umusore w'igara rito udafite byinshi Wikipedia imuvagaho ni we watangajwe nk'umuhanzi usimbuye Sheebah Karungi mu gitaramo Kigali Summer Fest 2019 cyateguwe na Label ya The Mane. Iki gitaramo cyabaye kuya 27 Nyakanga 2019 muri Parking ya Camp Kigali.

Yahise ashyirwa imbere y'abandi bahanzi b’abanyarwanda ku byapa byamamaza iki gitaramo. Isura ya Sheebah Karungi mu gitaramo cyamamajwe hafi amezi abiri yibagirana mu gihe kitageze ku minsi itatu.

Nawe saa moya za mu gitondo ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 abajyanama be banditse ko bitagishobotse ko ataramira i Kigali ku mpamvu ‘zidasobanutse’. Bavuze ko ntacyo bashinja abateguye iki gitaramo kuko bamamaje uko bashoboye.

Sheebah Karungi ni Umunya-Uganda w’imyaka 27 y’amavuko. Imyaka ya Richard [Rich Mavoko] ntizwi neza, gusa mu 2015, Mavoko yatangaje ko ‘navutse mu myaka 20 ishize’.

Sheebah Karungi ni Umuhanzi Mukuru kuburyo gusimbuzwa Rich Mavoko mu gitaramo biri mu byatumye kititabirwa n’abantu batageze kuri 500, ukuyemo abari bashinzwe imirimo itandukanye muri iki gitaramo n’abinjiriye kuri ‘invitation’.

    

Imyambarire ya Sheebah Karungi yari gukurura benshi; Mavoko yaserukanye imyenda idashamaje:

Sheebah ni umunyadushya ku rubyiniro aharanira ko ashyirwa ku rupapuro rwa mbere rw'itangazamakuru igihe cyose. Yavumiwe ku gahera igihe kinini na benshi bamushinje kwica umuco w'abakurambe.

Yumvikana kenshi asubiza ko uko yitwara n'imyambarire ye aribyo bimuha umugati. Ashimangira ko uko aseruka ku rubyiniro atari ko yambara buri gihe kuko ibyo akora aba ari mu kazi.

Uyu mukobwa yagiye acibwaho iteka ndetse komite zishinzwe imyitwaririe muri Uganda zigahaguruka zisaba ko yafungwa ku mpamvu z'uko yica umuco ariko ntiyigeze arungurukishwa n’umunsi n’umwe umuryango wa Gereza.

Byavuzwe ko yambara agamije gushotora igitsina gabo kandi koko kenshi imyambaro aserukana ku rubyiniro imushushanya wese. Muri iki gitaramo cya Kigali Summer Fest hari hitezwe imyambaro aserukana.

Rich Mavoko wamusimbuye, yageze ku rubyiniro saa saba zirengaho iminota micye. Yari yambaye imyenda wakifashisha ukora siporo (ikote n’ipantalo), ndetse n’inkweto yari yambaye n’izari zishamaje cyane. Ikindi mbere y’uko yinjira ku rubyiniro yagaragaza umunaniro.

Nta gashya uyu muhanzi yari yitezweho iki Kigali ku buryo byari gutuma uwaguze mbere tike yo kureba Sheebah anemera kujya kureba Rich Mavoko witabajwe ku munota wa nyuma. Yarinze ava ku rubyiniro nta jambo rikomeye avuze nk’uko abandi bahanzi bajya babikora.

Benshi mu bahanzi bataramira i Kigali, bavuga ko bishimiye gutaramira mu gihugu cyiza, abandi bakarenzaho ko bakuruwe n’uburanga bw’abakobwa b’i Kigali.

Rich Mavoko we yarwanye no kubwira Dj indirimbo amucurangira, asoje ati “Murakoze”, agiye kumanuka ku rubyiniro yari ayobye abashinzwe umutekano bamwereka aho anyura.

Nyuma y’igitaramo yirinze kugira icyo abwira itangazamakuru, avuga ko ananiwe bamusanga kuri Hoteli acumbikiwemo, hari saa saba n’igice z’ijoro ryo ku cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019.


Sheebah Karungi ni umwana mu rugo; Rich Mavoko yari Umushyitsi:

Mu 2012 Sheebah Karungi yabyiniye igihe kinini muri The Manor Hotel. Ni umwana wakuze akunda kubyina kandi koko yananyuze mu matsinda y'ababyinnyi bakomeye yatumye avanga kuririmba no kubyinira, ibintu byizihira imbaga.

Hari umubare munini w'abasohokeye The Manor Hotel mu bihe bitandukanye bari bategereje kongera kumubona muri iki gitaramo ababyinira ivumbi rigatumuka.

Kuba ataje i Kigali bishoboka ko hari abanuririwe no kwitabira iki gitaramo wenda bari baramaze no kugura amatike. Ni ubwa mbere Rich Mavoko yari ataramiye mu Rwanda, bivuze ko nta byinshi yari azwiho byanashoboka ariyo mpamvu yateye akiyikiriza mu gitaramo.

Yakoze uko ashoboye arabyina, azenguruka urubyiruko, asaba abitabiriye kumwereka urukundo ariko biranga arinda ava ku rubyiniro yiboneye ko asigiye ubukonje abanya-Kigali. Nawabura kuvuga ko yarushijwe n’abahanzi nyarwanda 13 baririmbye muri iki gitaramo.


Sheebah, abo yataramiye ntabamare ipfa bari bamutegereje, Mavoko nta rwibutso yari afite i Kigali:

Uyu mukobwa mu bihe bitandukanye yataramiye i Kigali hose ahacana umucyo, atanga ibyishimo rimwe akava no ku rubyiniro benshi batabishaka.

Yagiye yishimirwa mu buryo bukomeye na benshi banyuzwe n'ubuhanga bwe batengushywe no kumva ko atagitaramiye i Kigali.

Rich Mavoko ntiyigize ataramira i Kigali ku buryo hari umubare munini wari umukumbuye ngo yongere ababyinishe.

Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki, uyu musore yataramiye mu bindi bihugu bitaramo u Rwanda n’izina rye ryumvikanye ubwo yari muri Wasafi Records.

Bamufashije kwisanga mu itangazamakuru ubititsa avuyemo n’iyongeye kuvugwa ndetse n’indirimbo zatumye amenyekana n’izo yakoze ari muri Wasafi Records ya Diamond.

Sheebah Karungi afite indirimbo zizwi i Kigali kurusha Rick Mavoko:

Impuzandengo y’indirimbo za Sheebah Karungi na Rich Mavoko igaragaza ko bose bafite umubare munini w’abarebye indirimbo zabo ku rubuga rwa Youtube.

Ariko indirimbo za Sheebah n’izo zizwi i Kigali, zicurangwa kenshi mu tubyiniro, mu bitaramo no mu birori bikomeye hashingiwe ku mudiko uzigize.

Indirimbo “Binkolera” yakoranye na The Ben imaze kurebwa 1, 168, 418; “Famer Remix” yakoranye na Ykee Benda yarebwe n’abantu 3, 677, 665; “John Rambo” imaze kurebwa n’abantu 1, 857, 194.

Indirimbo “Rudi” Mavoko yakoranye na Patoraking yarebwe n’abantu 4, 100, 748. Indirimbo “Zilipendwa” yakoranye na Diamond, Harmonize na Ray Vanny imaze kurebwa n’abantu 24, 379, 475, birumvikana kuko irimo amazina y’abahanzi bakomeye. Indirimbo “Ibaki story” imaze kurebwa n’abantu 6,733, 102.


Sheebah Karungi yamuritse album ziriho indirimbo zamenyekanye, Mavoko yamuritse nyinshi ariko aracyishakisha:

Sheebah Karungi [Queen Sheebah] mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki, amaze gushyira hanze mu bihe bitandukanye album nka “Nkwatako”, “Karma Queen”, “Ice Cream”, “Karama Queen II”, na “Sheebah Greatest Hits” n’izindi.

Nyinshi mu ndirimbo ziri kuri izi album zirazwi bihagije.

Mavoko yashyize hanze album nka “Kaweka”, “Usizuge”, “Naogopa”, “Happy”, “Wezele”, “Navumilia”, “Hongera” n’izindi. Indirimbo yagiye akubira kuri izi album inyinshi ntizizwi i Kigali.

Ari muri Wasafi yafashijwe gukora byinshi, kuya 11 Kamena 2019, yabwiye ikinyamakuru Ghalfa ko yavuye muri Wasafi ku mpamvu z’igitutu yashyirwagaho n’ize bwite.

Avuga ko yakunze gushwana n’abo muri Wasafi Records ku buryo kenshi Nyina yagiraga uruhare mu gukiza amakimbirane.


Musoni Anthony Edwin [Dj Edwin] yavangavanze umuziki muri Kigali Summer Fest 2019. Ni umwe mu ba-Djs bagezweho i Kigali amaze gucuranga mu birori no mu bitaramo bikomeye.

Yabwiye INYARWANDA, ko kuba iki gitaramo kitaritabiriwe ahanini byaturutse ku kuba umuhanzi wamamajwe igihe kinini atarigeze aboneka, avuga ko bisa nkaho habayeho kubeshya abafana bari bategereje Sheebah i Kigali.

Dj Edwin avuga ko Sheebah Karungi ari umwe mu bahanzi bo mu mahanga bafite indirimbo zikunzwe cyane mu Rwanda bityo ko bitari korohera Rick Mavoko kwisanzura imbere y’abazi ibihangano bya Sheebah.

Yagize ati “Sheebah ni umuhanzi mwiza ushobora gutuma ubona abantu mu gitaramo cyane cyane ko ari umwe mu bahanzi bake b’abanyamahanga indirimbo zabo zikunzwe hano mu Rwanda. Kwamamaza byarakozwe kandi bihagije.”

Yungamo ati “Rich Mavoko kumuzana ntabwo yari amahitamo meza nabusa. Kubera ko nta n’ubwo ari umwe mu bahanzi 20 bumvwa cyane mu Rwanda.

“Njyewe mbona ari amaburakindi kuko abateguye iki gitaramo ndahamya neza ko bagize ikizami gikomeye mu guhitamo umuhanzi wasimbuzwa Sheebah byihuse.”

Yongeraho kandi ko Kigali Summer Fest ishobora kuba yaravangiwe n’ibindi bitaramo byabaye ku wa Gatandatu.


Steven Rurangirwa Umunyamakuru wa Goodrich Tv ukora ikiganiro “The Celebrity Corner”

Rurangirwa amaze igihe kinini mu ruganda rw’imyidagaduro. Yakurikiranye bya hafi igitaramo Rich Mavoko yakoreye i Kigali mu mwanya wa Sheebah Karungi.

Yabwiye INYARWANDA, ko iki gitaramo cyagize ubwitabire bucye biturutse ku mpinduka zabayeho.

Yavuze iki gitaramo cyamaze hafi amezi abiri cyamamazwa ndetse n’Umuhanzi Mukuru azwi, bigeze ku munota wa nyuma arabura ku mpamvu impande zombi zanyujije mu itangazo.

Yongera ko The Mane yateguye iki gitaramo yakoze ikosa rikomeye ryo kuzana huti huti Rich Mavoko ku munota wa nyuma ahubwo ngo bari kureka igitaramo kikaba icy’abahanzi nyarwanda gusa.

Yagize ati “Irindi kosa ryari rikomeye nuguhita bakorera ku gitutu cyo kumusimbuza (aravuga Sheebah karungi) Rich Mavako, amahitamo meza yari ukumwihorera bikaba 100% abanyarwanda.”

Yungamo ati “Erega urebye ibyo bakoze byari ukwiyeranja. Kandi kuva Sheebah atari akije sinkeka ko hari undi munyamahanga wari ukenewe. None se ko wari uriyo Rich Mavako yarushije ahubwo Bushali?”


Uhujimfura Jean Claude, Umuvugizi wa Label ya Kikac Music ibarizwamo umuhanzi Mico The Best

Uhujimfura yabwiye INYARWANDA, ko igitaramo Kigali Summer Fest cyabuze abantu biturutse ku kuba umuhanzi wamamajwe igihe kinini atarabonetse ku munsi w’igitaramo.

Yongeraho ko abateguye iki gitaramo bashyize imbere kwamamaza Sheebah Karungi kurusha uko bamamaza igitaramo, ibintu abona ko byagize ingaruka ku bwitabire.

Ati “…Bamamaje umuhanzi kuruta uko bamamaje Kigali Summer Fest.”. Ibi ngo nibyo byatumye habaho igihombo kuri Label ya The Mane yateguye iki gitaramo.

Kigali Summer Fest yabaye ku nshuro ya mbere kuya 27 Nyakanga 2019. The Mane ivuga ko ari ibitaramo ishaka kugira ngaruka mwaka.

Amakuru avuga ko yari yahisemo kubyita “The Mane Summer Fest” ariko bagirwa inama y’uko byakitwa “Kigali Summer Fest”. Ikindi ngo bahawe igitekerezo cyo gutumira Tiwa Sivage ariko bihagararaho.

Soma: Rich Mavoko yateye ariyikiriza mu gitaramo cy'impeshyi yahuriyemo n'abahanzi 13





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND