Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019 ni bwo ikipe ya Police FC yerekanye abakinnyi n’abatoza bashya bazakoresha mu mwaka w’imikino 2019-2020.
Muri uyu
muhango wabereye ku kibuga cya Kicukiro aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo,
Nsabimana Aimable yerekanwe nka kapiteni mushya wa Police FC aho azaba
yungirijwe na Nshuti Dominique Savio.
Nsabimana Aimable (13) ni kapiteni azungirizwa na Nshuti Dominique Savio (27)
Avuga impamvu yahisemo kumugira umuyobozi wa bagenzi be, Haringingo Francis yavuze ko yahisemo Nsabimana Aimable bitewe n’uko afite ubunararibonye no kuba azi neza shampiyona y’u Rwanda kandi ko amubonamo ubushobozi.
“Nishimiye
kuba Police FC yarampaye icyizere cyo kuyibera umutoza mukuru. Nahisemo
kapiteni ngendeye ku bunararibonye no kuba umukinnyi yabasha kuyobora bagenzi be”.
Haringingo
Uva ibumoso: Haringingo Francis (Umutoza mukuru), Nkunzingoma Ramadhan (umutoza w'abanyezamu) na Rwaka Claude (Umutoza wungirije)
Ku kijyanye
n’abatoza bazatoza bazakorana n’iyi kipe bayobowe na Haringingo Francis
Christian wahoze ari umutoza mukuru wa Mukura VS akazaba yungirijwe na Rwaka
Claude n’ubundi wari umwungirije i Huye. Kuri iyi ntebe y’abatoza, Nkunzingoma
Ramadhan niwe mutoza w’abanyezamu.
Abakinnyi
bashya berekanwe muri iyi kipe barimo Mico Justin wahoze muri iyi kipe akaza
kujya muri Sofapaka FC mu 2018 mbere yo kuba yagarutse.
Mico Justin yahawe umubare icumi (10) uzamuranga
Nshuti
Dominique Savio wahoze muri APR FC nawe ari mu bakinnyi bashya ba Police FC cyo
kimwe na Munyakazi Yussuf Lule wahoze muri MVS.
Kubwimana
Cedric bita Jay Polly ntabwo yagaragaye muri uyu muhango bitewe n’ikibazo cy’uburwayi amaranye iminsi ariko akaba ari ku rutonde rw’abakinnyi
bashya ndetse akaba yahawe umubare gatanu uzajya umuranga mu kibuga (5).
Ntirushwa Aimee yahawe nimero umunani (8)
Nduwimana Valeur yahawe nimero gatandatu (6)
Muri rusange
abakinnyi bashya muri Police FC na nimero zizabaranga ni; Nimubona Emery (2),
Munyakazi Yussuf Lule (20), Eric Ndoriyobijya, Kubwimana Cedric Jay Polly (5),
Ndikumana Magloire (17), Ntirushwa Aimee (8), Nduwayo Valeur (6), Nshuti
Dominique Savio (27), Mico Justin (10) na, Ngaonziza Pacifique (19) Tuyizere Jean Luc (26).
Mico Justin (10), Ngabonziza Pacifique (19), Ntirushwa Aimee (8),Ndikumana Magloire (17), Munyakazi Yussuf Lule (20), Nduwayo Valeur (6), Nimubona Emery (2), Ndoriyobijya Eric (4), Tuyizere Jean Luc (26) na Nshuti Dominique Savio (27)
Ngabonziza Pacifique wazamutse avuye muri Interforce FC
Nimubona Emery bita Kadogo yahawe nimero kabiri (2)
Mu mwaka w’imikino
2018-2019, ikipe ya Police FC yabaye iya kane muri shampiyona inaba iya kane mu
gikombe cy’Amahoro 2019.
Ndikumana Magloire yahawe nimero 17
Abakinnyi basanzwe muri Police FC bakurikiye umuhango
Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu
Rwaka Claude yakirwa muri Police FC
Ndayishimiye Celestin (3), Nduwayo Valeur (6), Uwimbabazi Jea Paul(7) na Hakizimana Issa Vidic (15)
Ifoto rusange ya Police FC
TANGA IGITECYEREZO