Tariki 28 Kamena 2019 ni bwo inkuru yakwiye imisozi y’u Rwanda ko ikipe ya APR FC yirukanye abakinnyi 16 barimo na Mugiraneza Jean Baptiste bita Miggy wari umaze imyaka ibiri y’imikino yambara igitambaro cya kapiteni.
Nyuma yo kwirukanwa muri APR FC, bamwe mu bakinnyi bahise basamirwa hejuru n’ikipe ya Rayon Sports. Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Sekamana Maxime, Nizeyimana Mirafa, Iranzi Jean Claude na Nshimiyimana Amran ni abakinnyi bavuye muri APR FC bagahita bajya muri Rayon Sports ndetse bakaba baratangiye gukina bisanzwe.
Ku ruhande rwe, Mugiraneza avuga ko kwirukanwa muri APR FC atari ikibazo cyatuma umuntu yiheba kuko ngo burya iyo umukoresha ahinduye gahunda mu kazi biba bigomba kubahwa kandi bigakurikizwa.
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy mu ikipe y'igihugu, Amavubi
Mu kiganiro cy’amajwi n’amashusho yagiranye na INYARWANDA, Mugiraneza yavuze ko kuba ikipe ya APR FC yari yafashe gahunda yo kwirukana abakinnyi atagombaga gusigara kuko ngo ni we wari ubayoboye bityo kuba baragize umusaruro mubi mu mwaka w’imikino 2018-2019 bitagombaga kumusiga nk’umuyobozi wa bagenzi be.
Mugiraneza avuga ko ikipe ya APR FC nta kintu ayishinja
Mugiraneza yavuze ko bagenzi be birukanwe bagomba kudacika intege ahubwo aho bari bakumva ko bagomba gukora ibyo basabwa mu bwitange. Muri iki kiganiro, Mugiraneza yafashe umwanya ashima cyane Gen.James Kabarebe, umujyanama mu by’umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuko ngo afasha abakinnyi cyane yaba mu kubagira inama zubaka ndetse no kubereka umurongo bakabaye banyuramo muri gahunda z’akazi.
Mugiraneza yemera ko umwaka wa 2018-2019 wahombeye ikipe ya APR FC ku bikombe
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019 ni bwo Mugiraneza Jean Baptiste yafashe indege ajya muri Tanzania aho agiye mu kazi mu ikipe ya KMC yasinyemo amasezerano y’umwaka umwe.
Kanda hano ukurikire ikiganiro twagiranye na Miggy ku kijyanye no kuva muri APR FC bitunguranye
TANGA IGITECYEREZO