Kigali

AFCON 2021: Mugiraneza yagize icyo asaba FERWAFA na MINISPOC ku itsinda u Rwanda rurimo-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/07/2019 10:36
0


Kuwa 18 Nyakanga 2019 impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yashyize ahabona uko amakipe y’ibihugu ari mu matsinda muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2021.



Muri iyi gahunda, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya gatandatu (F) ruri kumwe na Cameroun na Mozambique.

Muri iri tsinda F, u Rwanda ruri kumwe na Cameroun, Mozambique na Cape Verde. Cameroun niyo izakira irushanwa mu 2021.

Nyuma y’aho abakurikira umupira w’amaguru baboneye iri tsinda, bagiye bakunda kuvuga ko ari itsinda ryoroshye kandi ko u Rwanda rufite amahirwe yo kubona itike mu gihe cyose hatoranwa ikipe nziza igahabwa umwanya wo kwitegura.

Mugiraneza Jean Baptiste bita Miggy usanzwe anakina hagati muri iyi kipe y’igihugu ndetse bimwe muri ibi bihugu akaba yaragiye ahura nabyo ari mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, avuga ko kuba abanyarwanda babona ko amakipe bari kumwe yoroshye atari ko bimeze kuko ngo nta kipe nto ibaho ahubwo ko uwiteguye neza akuzuza byose atsinda hatitawe ku mahirwe yahabwaga mbere.

Ku kijyanye n’umusaruro abanyarwanda bategereje muri iri tsinda, Mugiraneza yasabye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ndetse na Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC) gushyiraho gahunda ikipe y’igihugu igategurwa hakiri kare kugira ngo n’abatoza babone umwanya wo gusuzuma abakinnyi bityo amarushanwa azatangire nta kindi gisigaye kirenze gushaka amanota.


Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Wambaye umutuku) ubwo yari agiye muri Tanzania mu ikipe ya KMC

Mugiraneza avuga ko u Rwanda rwagiye rugira ikibazo cyo kwitegura amarushanwa habura iminsi cye bityo ugasanga abatoza n’abakinnyi bari ku gitutu cyo gushaka umusaruro mu gihe gito. Gusa ngo baramutse biteguye kare bagashaka imikino ya gicuti byatanga umusaruro.

Kanda hano ukurikire icyo MUGIRANEZA yavuze ku itsinda u Rwanda rurimo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND