Kigali

Allan Okello yababajwe no kuba muri CECAFA Kagame Cup badahemba umukinnyi w’irushanwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/07/2019 15:56
0


Tariki ya 21 Nyakanga 2019 ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2019 aho KCCA yegukanye igikombe itsinze Azam FC 1-0, Inyarwanda.com twaganiriye na Allan Okello asaba abategura CECAFA Kagame Cup ko bazajya bahemba umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ndetse n’umukinnyi watsinze ibitego byinshi.



Nkuko atabishidikanyaho mu mivugire Allan Okello umukinnyi wa KCCA avuga ko ari we wagakwiye kuba umukinnyi w’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019. Yavuze ko ubuyobozi bw'iri rushanwa bwajya butegurira ibihembo umukinnyi witwaye neza ndetse n’uwatsinze ibitego byinshi kuko byajya bifasha abakinnyi kugira ngo umwaka ukurikiyeho bajye babasha kugaruka bafite icyo bahanganira.

Allan Okello umukinnyi wa KCCA witwaye neza muri CECAFA Kagame Cup 2019

Yagize ati: “Gutwara igikombe tudatsinzwe ni ibintu byiza aho twatangiye tuganya umukino wa mbere tukumva ko ibintu bizadukomerera muri iri rushanwa, ikipe yacu (KCCA) igizwe n’abakinnyi benshi bakiri bato bazamutse bavuye mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17, ikintu cyadufashije ni ugushyira hamwe nk'abakinnyi bose. Ikipe yacu ikina umupira mwiza ndetse ishaka no gutsinda ni yo ntego yacu iyo turi gukina tugenderaho, iyo udakinnye neza ntushobora gutsinda”.

“Ni byo koko birashoboka ko naba ndi umukinnyi mwiza w’irushanwa kuko ndi mu ikipe yatwaye igikombe ariko nababajwe nuko iri rushanwa badahemba umukinnyi witwaye neza mu irushanwa cyangwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi kandi ibi ari bimwe mu bidufasha kugira ngo tube twakwitwara neza mu mwaka ukurikiyeho. Nagira ngo nsabe CECAFA nyingiga ubutaha izajye ihemba abakinnyi bitwaye neza” Allan Okello

Allan Okello ni umukinnyi ukiri muto wagaragaje ko ari umukinnyi mwiza by’umwihariko muri CECAFA Kagame Cup 2019, Okello ari kwifuzwa n’amakipe yo ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’ u Busuwisi.

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND