Nyuma ya tombola y’uko amakipe yashyizwe mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2021, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya gatandatu (F) ruri kumwe na Cameroun na Mozambique.
Muri iri
tsinda F, u Rwanda ruri kumwe na Cameroun, Mozambique na Cape Verde. Cameroun
niyo izakira irushanwa mu 2021.
U Rwanda
ruheruka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu 2004 ubwo rwari rwagezeyo
rukaviramo mu matsinda.
Tanzania iri
mu itsinda rya cumi (J) rikaba itsinda ry’urupfu iki gihugu kisanzemo nyuma yo
kuba gikubutse mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 gikomeje kubera
mu Misiri.
Muri buri
tsinda hazajya hazamuka amakipe abiri azajya ahita abona itike yo kujya mu
matsinda ya nyuma ajya mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu 2021 kizabera muri
Cameroun.
U Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo Cameroun izakira irushanwa, ibintu bitanga amahirwe
Imyanya
itarimo ibihugu mu matsinda, izuzuzwa nyuma y’uko ibihugu bizaca mu ijonjora
rya mbere bizaba bimaze guhura hagati yabyo.
Imikino y’ibihugu
biri mu ijonjora rya mbere izakinwa mu Ukwakira 2019, imikino y’amatsinda
yuzuye itangire mu Ugushyingo 2019 kuzageza ukundi Ugushyingo 2020.
Dore uko
ibihugu byagiye bitomborana:
Group A: Mali, Guinea, Namibia, W1&2
Group B:
Burkina Faso, Uganda, Malawi na W3 &4
Group C:
Ghana, South Africa, Sudan na W5&6
Group D: DR
Congo, Gabon, Angola na W6&7
Group E: Maroc,
Mauritania, Central Africa n’u Burundi
Group F:
Cameroun, Cape Verde, Rwanda na Mozambique
Group G:
Egypt, Kenya, Togo na Comores
Group H:
Algeria, Zambia, Zimbabwe na Botswana
Group I:
Senegal, Congo Brazza, Guinea-Bissau na Eswatini
Group J:
Tunisia, Libya, Tanzania na Equatorial Guinea
Group K:
Cote d’Ivoire, Niger, Madagascar na Ethiopia
Group L: Nigeria,
Benin, Sierra Leone na Lesotho.
Uko amatsinda ateye muri rusange
TANGA IGITECYEREZO