Ikipe ya Rayon Sports yasezerewe mu mikino ya CECAFA Kagame Cip 2019 itsinzwe na KCCA yo muri Uganda ibitego 2-1 mu mukino wa ¼ cy’irangiza wakinwe ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2019.
Ikipe ya
KCCA yo muri Uganda niyo yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019 muri Uganda
nk’uko Rayon Sports yabigenje mu Rwanda.
KCCA bishimira igitego cya kabiri cyabagejeje muri 1/2 cy'irangiza
KCCA FC
yabaye iya mbere mu itsinda rya kabiri (B) yafunguye amazamu ku munota wa 39’
gitsinzwe na Kizza Moustapha mbere y’uko Rugwiro Herve yishyura ku munota wa 48’
mu gice cya kabiri. Igitego cya kabiri cya KCCA cyatsinzwe na Jackson Nunda ku
munota 66’ akoresheje umutwe.
Wari umukino
KCCA yarushije Rayon Sports ibijyanye no guhana umupira badatinze kuko bakinaga
bihutisha umupira ku buryo byagoye ko
abakinnyi ba Rayon Sports bahagarika uyu muvuduko.
Rayon Sports
bagiye bashaka uburyo bagaruka mu mukino bagenda basimbuza guhera ku munota wa
52’ ubwo bakuragamo Iranzi Jean Claude bagashyiramo Bizimana Yannick. Cyiza
Hussein yasimbuwe na Mugisha Gilbert (72’) mu gihe Irakoze Saidi yasimbuye
Olokwei Commodore ku munota wa 83’.
Hagati mu kibuga ha KCCA hari akazi gakomeye kuri Rayon Sports
Ku rundi
ruhande, ikipe ya Azam FC yageze muri ½ itsinze TP Mazembe ibitego 2-1 mu
mukino wa ¼ wakinwe mbere y’uko Rayon Sports itsindwa na KCCA FC.
Imikino ya ¼
irakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019 ubwo ikipe ya APR FC izaba
icakirana na AS Maniema (DR Congo) saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30’) nyuma
y’uko Gormahia FC (Kenya) izaba yabanje guhatana na Green Eagles (Zambia).
APR FC
izasoreza andi makipe mu mikino ya 1/4 ikina na AS Maniema (DR Congo)
Abakinnyi ba Rayon Sports bajya inama
Saddam Ibrahim Djuma yabanje hanze
Dore uko
imikino ya ¼ iteye:
Kuwa kabiri
tariki 16 Nyakanga 2019
- TP Mazembe
1-2 sAzam (Stade ya Kigali, 16h0)
-KCCA FC vs
Rayon Sports (Stade ya Kigali, 18h30’)
Kuwa Gatatu
tariki 17 Nyakanga 2019
- Gor Mahia
vs Green Eagles (Stade ya Kigali, 16h00’)
-APR FC vs
AS Maniema FC (Stade ya Kigali, 18h30’)
Abakinnyi 11
babanje mu kibuga:
Rayon Sports
XI: Kimenyi Yves (GK,1), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba (C,3),
Rugwiro Herve 4, Iragire Saidi 2, Nshimiyimana Amran 5, Olokwei Commodore 11,
Mugheni Kakule Fabrice 27, Cyiza Hussein 10, Ulimwengu Jules 7.
KCCA FC XI:
Charles Lukwago (GK,24), Kizza Moustapha 12, Peter Magambo 13, Kato Samuel 2,
Musa Ramathan 4, Herbert Achai 16, Muzamiru Mutyaba 10, Gift Ali 7, Jackson
Nunda 8, Mike Mutyaba 18, Allan Okello 25.
Abasifuzi n'abakapiteni
Nshimiyimana Amran (5) ahanganye na Herbert Achai (16)
Rugwiro Herve (4) imbere ya Allan Okello (25) wa KKCA wazengereje abakinnyi ba Rayon Sports
Iradukunda Eric Radou (14) agenzura umupira imbere ya Muzamiru Mutyaba (10)
Kimenyi Yves ubwo Rayon Sports yari imaze kwishyura
KCCA FC bakina umupira urimo tekinike nyinshi badafite igihunga, Gift Ali agenzura umupira ashaka uwo ahereza
Cyiza Hussein wa Rayon Sports agenzura umupira
Saddam Djuma Ibrahim yinjiye mu kibuga asimbuye
Iragire Saidi (2) acunze intambwe za Jackson Nunda (8)
Umupira wa Muzamiru Mutyaba wabyae igitego cya kabiri cya KCCA
KCCA bishimira igitego cya kabiri
Allan Okello (25) hafi ya Eric Rutanga (3) na Nshimiyimana Amran (5)
Eric Rutanga (3) na Allan Okello (25) barwanira umupira
Olivier Ovambe umutoza mukuru wa Rayon Sports
Urugendo rwa Rayon Sports rwarangiriye mu guhura na KCCA
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO