Kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019, ikipe ya Proline FC yari mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, urwibutso ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Proline FC
ni ikipe yo muri Uganda yari mu itsinda rya gatatu (C) ry’imikino ya CECAFA
Kagame Cup 2019 aho bari kumwe na APR FC (Rwanda), Green Eagles (Zambia) na
Heegan (Somalia).
Muri iri
tsinda, Proline FC na Heegan FC basezerewe batageze muri ¼ cy’irangiza kigomba
gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2019.
Abayobozi n’abakinnyi
ba Proline FC bari mu Rwanda muri iri rushanwa, basuye urwibutso rwa Jenoside
yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, urwibutso rwa Kigali ruri mu
murenge wa Gisozi.
Abakinnyi n'abayobozi bari kumwe na Proline FC ubwo bari ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi
Ikipe ya Proline
FC inakomeye muri Uganda kuko iheruka gutwara igikombe cy’igihugu ndetse ikaba
inafite itike yo kuzakina Total CAF Confederation Cup 2019-2020, bafashe
umwanya bajya ku rwibutso basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda mbere na nyuma
ya Jenoside no muri Jenoside nyirizina aho abarenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi
ijana (100).
Proline FC
ni ikipe yashinzwe mu 2006 ihita inatangira guhatana mu cyiciro cya mbere muri
shampiyona ya Uganda mu 2007 icyo gihe bahise batumira Rio Ferdinand wahoze ari
kapiteni wa Manchester United araza bakora ibirori byitabiriwe na Yoweri K.Museveni Perezida w’igihugu cya Uganda.
Abakinnyi ba Proline FC basobanuriwe amateka y'u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside no muri Jenoside nyirizina
Abakinnyi ba Proline FC bitwaje indabo zo gushyira ku mva
Iyi kipe
yahise ikomerezaho ikina imyaka irindwi (7) iri mu cyiciro cya mbere ariko biza
kwanga mu mwaka w’imikino 2013-2014 ubwo yasozaga ku mwanya wa 15 ihita imanuka
mu cyiciro cya kaburi (Uganda Big League).
Mu 2016,
Proline yasoje imikino ya shampiyona ya Big League ihagaze neza ikina umukino
wa kamara mpaka (Playoff) itsinda Sporting United ibitego 4-1 binarangira
Idrissa Lubega wa Proline FC abaye uwatsinze ibitego byinshi mu cyiciro cya
kabiri bahita bazamuka bemye.
Shampiyona
2017-2018 ntabwo yababereye nziza mu cyiciro cya mbere kuko barongeye
baramanuka ubwo bananirwaga gutsinda URA mu mukino wagombaga kuba itike yo
kuguma mu cyiciro cya mbre.
Proline FC
yongeye kwitwara neza mu cyiciro cya kabiri 2018-2019 inatwara igikombe itsinze
Wakiso Geants FC igitego 1-0 ku munsi wa nyuma w’iyi shampiyona bita Big League.
Proline FC izahagararira Uganda muri Total CAF Confederation Cup 2019-2020
Proline FC yaje muri CECAFA Kagame Cup 2019 ibicyesha gutwara igikombe cy’igihugu 2019 itsinze Elgon Group penaliti 5-4 nyuma y’uko umukino usanzwe wari warangiye banganya igitego 1-1.
TANGA IGITECYEREZO