Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 mu mukino wa Volleyball, iratangira urugamba rwo gushaka igikombe mu mikino y’igikombe cy’isi kiri kubera muri Mexique. U Rwanda ruracakirana n’u Buyapani.
Ikipe y’u Rwanda itozwa na Mudahinyuka Chroistophe iratangira iyi mikino ikina n’u Buyapani mu mukino wa mbere mu itsinda rya kane (D) bahuriyemo n’ibihugu nka; Brazil, Dominican Repubublic n’u Buyapani.
U Rwanda rwabonye iyi tike nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’akarere ka Gatanu yabereye i Nairobi muri Kenya muri Kanama 2019. U Rwanda n’u Buyapani saa cyenda z’igica munsi cyo muri Mexique (15h00’) . Mexique bari inyuma y’u Rwanda amasaha arindwi (7).
Ikipe y'u Rwanda muri Mexique
Dore imikino u Rwanda rufite mu itsinda rya kane:
Tariki 12 Nyakanga 2019: Japan vs Rwanda
Tariki 13 Nyakanga 2019: Rwanda vs Dominican Rep.
Tariki 14 Nyakanga 2019: Brazil vs Rwanda
Ubwo u Rwanda rwabonaga itike y'igikombe cy'isi
Abakinnyi 12 bahagarariye u Rwanda:
Kayitesi Clementine, Uzamukunda Fillette, Mushimiyimana Charlotte, Ndagijimana Iris, Uwiringiyimana Albertine, Musabyemariya Donathe, Musabyimana Penelope, Yankurije Francoise, Munezero Valentine, Nzamukosha Olive, Teta Zulfat, Umutoni Kellia
Abari kumwe n’ikipe muri Mexique:
1.Mudahinyuka Christophe (Umutoza mukuru)
2.Nkuranga Alexis (Umutoza wungirije)
3.Umulisa Henriette (Umuganga w’ikipe)
4.Kubwimana Gertrude (Ushinzwe ibikorwa by’ikipe)
5.Kansiime Kagarama Julius (Uyoboye abandi)
TANGA IGITECYEREZO