Kuva tariki 21 kugeza kuri 24 Kanama 2019 i Gisenyi mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hazabera irushanwa mpuzamahanga ryo ku rwego rw’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga.
Iri rushanwa
mpuzamahanga ryo ku rwego rw’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga “Rubavu
Beach Volleyball Tour”, rizitabirwa n’amakipe 56 arimo 28 y’abagore na 28 y’abagabo,
rizaba ririmo amakipe atandatu (6) y’u Rwanda arimo atatu muri buri cyiciro ,
rizarangira hakinwe imikino 86 mu gihe aya makipe yose azaba yitabiriye.
Bigendanye n’imyiteguro
n’ibindi byose bizacyenerwa muri iri rushawa, FRVB yasanze bizatwara agaciro ka
miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda (350,000,000 FRW).
Guy Rurangayire umuyobozi wa siporo muri MINISPOC yijeje abanyamakuru ko iri rushanwa rizagenda neza kandi ko nka Minisiteri irishyigikiye
Muri iri
rushanwa, amakipe azahatana mu buryo bukurikira:
-Hazabanza
habeho ijonjora rya mbere (Qualification Phase) aho amakipe azajya ahura agakuranwamo
bakinnye umukino umwe.
-Muri iki
cyiciro cyo gukuranwamo, muri buri cyiciro (abahungu n’abakobwa), hazajya
hahatana amakipe 16 mu gihe andi 12 afite itike y’ijonjora rikurikira bitewe n’uko
ahagaze ku rutonde rw’isi (World Ranking).
-Muri aya
makipe 16 azaba yahatanye, ane (4) ya mbere azahita yiyunga kuri 12 bahite
bongera babe amakipe 16 bityo habeho tombola nyirizina.
-Aya makipe
16 azashyirwa mu matsinda (Group Stage) nyuma bagere mu cyiciro cyo gukuranwamo
(Knock Out Stage) bityo bizagere ku mukino wa nyuma haboneka ikipe ya mbere
(Champion), iya kabiri n’iya gatatu zizahabwa imidali, ibikombe n’amafaranga.
Muri buri
cyiciro, hagenwe ibihumbi icumi by’amadolari ya Amerika (10,000 US$) azajya
ahembwa amakipe atatu ya mbere bitewe n’uburyo bagiye bakurikirana kuko ikipe
ya mbere izahabwa igikombe n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (5,000
US$).
Sikubwabo Nkotanyi Damas (Ubumoso) umunyamakuru wa The New Times na Rigoga Ruth (Iburyo) umunyamakurukazi kuri RBA bamwe mu banyamakuru bari mu kiganiro
Karekezi Léandre
umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)
yabwiye abanyamakuru ko imyiteguro igeze kure kuko ngo ibyo basabwa n’mpuzamashyirahamwe
y’uyu mukino ku isi (FIVB) byose babirangije.
Agaruka ku
bijyanye n’ibikorwa remezo by’ahazabera iri rushanwa, Karekezi yavuze ko FIVB
yabahaye umurongo ugaragaza uko bazagenda bakora ibikorwa by’iri rushanwa (Road
Map) ndetse kuri ubu bakaba bagomba kubaka aho abafana bazicara mu buryo butuma
bareba irushanwa.
“Igisigaye
ni ugutangira kubaka ibibuga tubitegura neza tukanubaka aho abantu bazicara
bareba irushanwa. Navuga ko dusa n’abacyerereweho gato ariko turi hafi
kubitangira. Tugiye gushaka rwiyemeza mirimo ugomba kubikora kugira ngo ibyo
bikorwa bitangire. Gusa kuri gahunda y’ibikorwa twumvikanye na FIVB ibintu
byose bihagaze neza muri rusange”. Karekezi
Karekezi Leandre perezida w'ishyirahanwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)
Mfashimana
Adalbert umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu
Rwanda (FRVB) yasobanuye ko iri rushanwa ry’isi muri Beach Volleyball
ritandukanye n’igikombe cy’isi kuko ngo ryo riba kenshi gashoboka mu mwaka
rikazenguruka ibihugu bitandukanye ku isi kuko ngo nko mu mwaka hashobora kuba
amarushanwa 50.
Mfashimana
yavuze ko iri rushanwa ryitabirwa n’amakipe aba ari muri 20 ya mbere ku rutonde
rw’isi kuko ngo nta mikino ibaho yo gushaka itike ya “Beach Volleyball Wold
Tour” kuko ngo itike iboneka hagendewe
ku manota buri kipe ifite bityo byayishyira mu makipe 20 ya mbere ikaba
yakwitabira.
Mfashimana Adalbert umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)
Igihugu
cyakiriye imikino ya “Beach Volleyball
World Tour” kiba kigomba guhagararirwa n’amakipe atatu muri buri cyiciro
(abahungu n’abakobwa).
Muri iyi mikino,
biba byemewe ko hatumirwa amakipe abiri muri buri cyiciro ariko ntarenge abiri kandi buri kipe izitabira yemeza ko izaza
mbere y’iminsi 21 ngo irushanwa ritangire.
Muri “Beach
Volleyball World Tour” nta gihugu kigomba kugira amakipe arenze atatu muri buri cyiciro (abahungu n’abakobwa) kandi ko iri rushanwa rifasha amakipe kuzamura
amanota ashobora kubashyira mu makipe 20
na 12 ya mbere ku isi.
TANGA IGITECYEREZO