RFL
Kigali

MVS 0-1 Azam FC: Umwungeri Patrick yakiriye ate umukino wa mbere nyuma y’umwaka ?-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/07/2019 14:00
0


Umwungeri Patrick kuri ubu ni myugariro uri gufatanya ba Mukura Victory Sport mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019, imikino irimo amakipe 16 yo mu bihugu byo mu karere ka Afurika yo hagati n’iburasirazuba ndetse n’ibindi byatumiwe.



Mukura Victory Sport iri mu itsinda rya kabiri (B) aho bari kumwe na Azam FC (Tanzania), KCCA (Uganda) na Bandari FC (Kenya).

Mu mukino wabo wa mbere mu itsinda B, Mukura VS yatsinzwe na Azam FC igitego 1-0 nyuma y’uko Bandari FC yari imaze kunganya na KCCA igitego 1-1.

Umwungeri Patrick ni umwe mu bakinnyi bashya bari muri Mukura VS bari gukorana nayo muri iyi mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019.

Umwungeri yatandukanye na Police FC mbere y’uko batangira umwaka w’imikino 2018-2019, umwaka w’imikino warangiye uyu musore adafite ikipe ariko akaba yarakomeje gukora imyitozo y’ingufu ngo agumane ubukana (Formes).

Nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Azam FC, Umwungeri Patrick yaganiriye na INYARWANDA avuga ko muri rusange nka Mukura VS bakinnye neza n’ubwo ngo amahirwe y’igitego ariyo yabatandukanyije na Azam FC.

“Muri rusange nka Mukura VS na Azam FC twarakinnye twese buri ruhande rurasatira kandi twanagiye tubona uburyo bw’ibitego byabazwe amahirwe akabura. Ku giti cyanjye nkanjye mushya muri Mukura VS nabonye twarakinnye neza amahirwe y’igitego arabura ariko twakinnye neza muri rusange”. Umwungeri


Umuwngeri Patrick mu mwambaro wa Mukura VS

Agaruka ku gihe yari amaze atagira ikipe akinamo, Umwungeri avuga ko n’ubwo nta kipe yari afite nta kibazo byamuteye kuko ngo imbaraga yari afite yakomeje kuzibungabunga akora imyitozo y’ingufu bityo bikaba byaramufashije gutanga ibyo yari afite imbere ya Azam FC.

“Imbaraga ndazifite nta kibazo cy’umunaniro cyangonze kuko nakoraga imyitozo ihoraho ndetse nkanakina imwe mu mikino ya gicuti. Wari umukino wanjye wa mbere mu irushanwa rikomeye ariko nizera ko uko imikino igenda iba myinshi bizansiga mpagaze neza kurushaho ku buryo umwaka w’imikino utaha uzaza usanga ndi mu mwanya mwiza. Ikipe iyo ariyo yose nzaba ndimo ndizera ko nzaba mpagaze neza kurushaho”. Umwungeri


Umwungeri Patrick mu kirere ashaka uko yagera ku mupira 

Patrick Umwungeria w'imyaka 25, yatangiye umupira w'amaguru mu buryo busobanutse ubwo yari muri SEC Academy yagezemo mu 2009 akaza kuyivamo mu 2011. Yaje kunyarukira muri Kiyovu Sport amaramo umwaka umwe w'imikino (2011-2012).


Umukino wa Mukura VS na Azam FC kuri sitade Huye ahari gukinira itsinda rya kabiri (B)

Nyuma yaje gutandukana n'iyi kipe yo ku Mumena agana muri AS Kigali (2012-2015). Mu mpera za 2015 nibwo yaje kuva muri iyi kipe y'umujyi agana muri Police FC mu mwaka w’imikino 2015-2016  ayivamo mu mwaka wa 2018.


Mutijima Janvier bita Kamoja umukinnyi muri MVS wakinanye na Patrick Umwungeri muri SEC na AS Kigali  


Nyirinkindi Saleh undi mukinnyi mushya muri MVS wanaguze umukino mwiza bahura na Azam FC 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND