Ikipe y’igihugu ya Brezil yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’ibihugu byo ku mugabane wa Amerika y’amajyepfo (Copa America) nyuma yo gutsinda Peru ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma wakinwe ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019.
Wari umukino
ukomeye kuko Brezill bawurangije ari abakinnyi icumi (10) nyuma y’uko Gariel
Jesus yahawe ikarita itukura ku munota wa 70’ nyuma yo kuzuza amakarita abiri y’umuhondo
kuko iya mbere yayibonye ku munota wa 30’.
Abakinnyi ba Brezil bateruye umutoza wabo Tite
Muri uyu
mukino, Brezil yatsindiwe na Everton Sousa Soares (15’), Gabriel Jesus (45’) na
Richarlison (90’) kuri penaliti mu gihe igitego rukumbi cya Peru cyatsinzwe na
Jose Paolo Guerrero kuri penaliti yo ku munota wa 44’.
Abakinnyi ba Brezil bishimira intsinzi
Brazil yahawe igikombe cyabaye icya cyenda kuri iki gihugu. Dani Alves myugariro akaba na kapiteni wa Brezil yabaye umukinnyi w’irushanwa. Everton Sousa Saores (Brezil) na Paolo Guerrero (Peru) basoje iri rushanwa buri umwe afite ibitego bitatu (3) byatumye baza ku isonga.
Umunyezamu mwiza yabaye Alisson Becker (Brezil) yahembwe nk’umunyezamu mwiza mu gihe igihembo cy’ubworoherane (fair Play Award) cyahawe Brezil. Peru yasoje ku mwanya wa kabiri, Argentina iba iya gatatu mu gihe Chile iri ku mwanya wa kane muri iri rushanwa.
Richarlison yakuyemo umwenda nyuma yo gutsinda igitego
Dore
abakinnyi babanje mu kibuga ku mukino wa nyuma:
Brezil XI:
Alisson Becker (GK,1), Dani Alves (C,13), Marquinhos 4, Thiago Silva 2, Alex
Sandro 12, Arthur 8, Casemiro 5, Gabriel Jesus 9, Philippe Coutinho 11, Everton
Sousa 19 na Roberto Firmino 20.
Peru XI:
Pedro Gallese (GK,1), Luis Advincula 17, Carlos Zambrano 15, Luis Abram 2,
Miguel Trauco 6, Yoshimar Yotun19, Renato Tapia 13, Edison Flores 20, Christian
Cueva8, Andre Carrillo 18, Jose Paolo Guerrero 9.
Paolo Guerrero amaze gutsinda igitego cya Peru
Abakinnyi ba Brezil bishimira igitego cya Everton Sousa
Brezil bateruye igikombe cya cyenda (9) cya Copa America
TANGA IGITECYEREZO