RFL
Kigali

Mugisha Francois wasezeye muri Rayon Sports ashobora kujya muri Bugesera FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/07/2019 23:18
1


Mugisha Francois bita Master wari umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports kuva mu 2017 avuye muri Isonga FA, kuri ubu muri mpera z’uyu mwaka w’imikino 2018-2019 yasezeye ku bakunzi n’abayobozi ba Rayon Sports kugira ngo ajye gushaka amahirwe ahandi.



Mugisha Francois avuga ko imyaka ibiri amaze muri Rayon Sports abona byari ngombwa ko ahindura ikirere akajya kureba uko ahandi bimeze kuko ngo muri Rayon Sports abona ibyo yabonye aribyo byari ibye.

Aganira na INYARWANDA, Mugisha Francois Master yemeje ko yasezeye muri Rayon Sports kandi ko mu minsi ya vuba azaba yamaze kumenyesha abantu aho azaba agiye gukomereza akazi ko gukina umupira.

“Naragiye ntabwo nkiri muri Rayon Sports, nzareba ahandi njya gushaka amahirwe. Narasezeye ni nayo mpamvu umukino w’umwanya wa gatatu ntari mpari”.Master


Mugisha Francois Master yasezeye muri Rayon Sports nyuma y'imyaka ibiri

Hari amakuru agera ku INYARWANDA avuga ko uyu musore yaba yamaze kumvikana n’ikipe ya Bugesera FC mu kuba yajya kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere cyo kimwe na Mukura Victory Sport yaba iri kumwifuza.

Mugisha ntiyakanye ariko ntiyanemeje ko ibi biganiro bihari ahubwo yavuze ko amakipe bari kuvugana ku bijyanye n’amasezerano arenze abiri kandi ko mu gihe bizaba byagiye ku murongo abantu bazahita babimenya.

“Iyo umukinnyi adafite ikipe atarwaye ntabwo ibyo kuvugana n’andi makipe byabura. Nanjye hari abo turi kuvugana ariko ntabwo ari ngombwa ko amenyekana aka kanya ariko vuba aha nzababwira aho nazaba ngiye gukorera”. Master


Mugisha Francois Master ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga ari hafi y'abugarira 

Mugisha Francois Master urangwa na nimero 25 muri Rayon Sports, yatangiye umupira w’amaguru akina mu ikipe y’abana bakiri bato ya Esperence de Remera yari iya Nyakwigendera Kalisa Jean Paul bitaga Mourinho.


Mugisha Francois yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona anafatanya na Rayon Sports kugera muri 1/4 cya Total CAF CC 2017-2018

Nyuma yaje kuhava ajya muri SEC Academy ku Kicukiro mbere yo kugana mu Isonga FA (2015-2016). Mugisha yavuye mu Isonga FA agana muri Rayon Sports arimo kugeza ubu aho asoje umwaka w’imikino 2018-2019.

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha Clinton 4 years ago
    Well done master





Inyarwanda BACKGROUND