Kuva kuwa Gatanu tariki 28 Kamena kuzageza tariki ya 7 Nyakanga 2019 i Humberg mu gihugu cy’u Budage hazaba habera imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball), imikino u Rwanda ruzaba rurimo.
Muri iri
rushanwa ryatangiye kuba mu buryo buzwi na FIVB mu 1997 ubwo ryaberaga i Los
Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), kuva icyo gihe ryatangiye
kujya riba buri myaka ibiri. Kuri ubu rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 12. Irushanwa riheruka (2017) ryabereye i Vienna muri Autriche.
Ku ruhande
rw’u Rwanda harimo amakipe abiri ariyo abagabo n’iy’abagore. Ntagengwa Olivier
na Akumuntu Kavalo Patrick nibo bagize ikipe y’igihugu y’abagabo mu gihe
Nsayisenga Charlotte na Hakizimana Judith bagize ikipe y’abagore.
Ku mugoroba
w’uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2019, aya makipe yombi yahawe ibendera ry’u
Rwanda muri gahunda yo kubaha ubutumwa n’impanuro mu guhagararira igihugu neza.
Uva ibumoso: Ntagengwa Olivier, Rurangayire Guy, Karekezi Leandre na Charlotte Nzayisenga
Muri uyu
muhango wabereye kuri sitade Amahoro i Remera, Guy Rurangayire umuyobozi wa
siporo muri Minisiteri ya siporo n’umuco mu Rwanda (MINISPOC) yari umushyitsi
mukuru ari kumwe na Karekezi Leandre Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki
wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).
Ntagengwa Olivier Kapiteni wa Patrick Kavalo Akumuntu
Amakipe y'u Rwanda azatozwa na Jean Luc Ndayicyengurukiye mu gihe Mukamurenzi Providence ari we ushinzwe ibikorwa by'aya makipe (Head of Delegation)
TANGA IGITECYEREZO