Mukundiyukuri Jean de Dieu umunyarwanda usanzwe ari umusifuzi mu mukino wa Volleyball by’umwihariko iyikinirwa ku musenyi (Beach Volleyball), ari mu basifuzi 16 ku isi bazasifura igikombe cy’isi cy’uyu mukino kizabera mu Budage kuva tariki ya 28 kugeza ku ya 7 Nyakanga 2019.
Mukundiyukuri
wahoze ari umukinnyi wa Volleyball akaza kugira ikibazo cy’amavi atamukundiye
ngo abe yagera ku rwego rwo hejuru muri uyu mukino, azasifura imikino y’igikombe
cy’isi cya Beach Volleyball 2019 kizabera mu mujyi wa Humberg mu gihugu cy’u
Budage.
Imikino ya nyuma
y’igikombe cy’isi cya Beach Volleyball 2019, u Rwanda ruzaba rufitemo amakipe
abiri arimo imwe y’abagabo igizwe na Patrick Kavalo Akumuntu na Ntagenwa
Olivier mu gihe ikipe y’abakobwa izaba igizwe na Nzayisenga Charlotte na Judith
Hakizimana.
Asobanura
uko gahunda yo kuzasifura igikombe cy’isi, Mukundiyukuri yagize ati” Nagize
amahirwe ntekereza ko ari ikintu cyiza ku Rwanda muri rusange kuko ni ubwa
mbere umusifuzi w’umunyarwanda agiriwe icyizere cyo gusifura Igikombe cy’Isi”.
Mukundiyukuri Jean de Dieu aganira n'abanyamakuru ubwo bari bamubonye kuri sitade Amahoro ahasorezwaga shampiyona y'umukino w'amagare 2019
Nyuma yo
gusifura iyi mikino y’igikombe cy’isi, Mukundiyukuri azakurikizaho andi
marushanwa abiri arimo irizabera mu Busuwisi aho azasifura imikino ya Major
Series izatanga itike y’imikino Olempike mbere yo kujya mu Buyapani gusifura
imikino izatanga itike y’imikino Olempike 2020.
“Nimva mu
Budage mpite njya mu Busuwisi, hariyo irindi rushanwa rya Major Series ritanga
itike y’imikino Olempike, noneho na nyuma yaho mpite njya i Tokyo mu Buyapani,
ni amarushanwa atatu akomeye muri Beach Volleyball ku buryo nkeka ko ari ikintu
cyiza ku rwego rw’imisifurire rwanjye n’igihugu.” Mukundiyukuri
Mukundiyukuri Jean de Dieu umunyarwanda wa mbere ugiye gusifura igikombe cy'isi cya Beach Volleyball
Mukundiyukuri
wemera ko umutima we unyuzwe bitewe n’urwego rwo gusifura agezeho, avuga ko
kimwe mu byamufashije gutoranywa ari amahirwe ndetse bikajyana n’urwego
Volleyball y’u Rwanda igezeho.
“Ntabwo
navuga ngo ni ikintu runaka nakoze kidasanzwe. Ntecyereza ko harimo n’amahirwe.
Ushobora kuba uri umusifuzi w’umuhanga ariko ntugire amahirwe cyangwa ugakora
ikosa rituma byose bihita byibagirana, ariko na none ntabwo nakwirengagiza ko
kuba u Rwanda ruri kuzamuka muri Beach Volleyball na byo bishobora kuba hari
uruhare byagize bigatuma bantekerezaho. U Rwanda ni urwa mbere mu bagabo muri
Afurika, abagore bo basubiye inyuma ho gato.” Mukundiyukuri
Mukundiyukuri Jean de Dieu ni we munyafurika wo munsi y'ubutayu bwa Sahara ugiye gusifura igikombe cy'isi cya Beach Volleyball
Mukundiyukuri
ugomba kugana mu Budage kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2019 yatangiye akina
umukino wa Basketball aza kuwureka bitewe n’uburebure yari afite budahura neza
n’urwego yifuzaga muri Basketball. Yegukanye ibikombe bitandukanye mu mashuri
ubwo yakinanaga n’abarimo Ndamukunda Flavien na Kwizera Pierre Marshall muri
Saint-Joseph Kabgayi, begukana igikombe cya Interscolaire n’icya FEASSSA
yabereye muri Kenya, kiba icya mbere u Rwanda rwari rwegukanye muri iri
rushanwa rihuza amashuri yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.
Yaje kujya
gukora amahugurwa yo gusifura Beach Volleyball aca agahugo ko kuba ariwe wari
muto mu myaka ku rwego rwa Afurika n’urw’isi ndetse n’ubu akaba ariwe musifuzi
ukiri muto ku rwego rw’isi.
Mukundiyukuri
Jean de Dieu ntabwo igikombe cy’isi ariryo rushanwa mpuzamahanga agiye gusifura kuko yasifuye imikino ya nyuma ya Common Wealth Games ndetse n’amwe mu
marushanwa akomeye nka FIVB World Tours.
Agaruka ku
marushanwa akomeye yagiye akora agira ati”Buriya nasifuye amarushanwa menshi
akomeye kuko nasifuye umukino wa nyuma wa Common Wealth Games wahuje Canada na
Australia. Nasifuye FIVB World Tours nyinshi n’uko akenshi ntagiye nganira n’abanyamakuru
ngo mbibabwire ariko ntecyereza ko mu bijyanye no gusifura umutima wanjye
urishimye”.
Mukundiyukuri ubwo yari umuhuza w'amagambo mu mikino ya ANOCA Zone V 2019 i Huye
Mu kazi ka
buri munsi, Mukundiyukuri Jean de Dieu asanzwe ari umukozi muri Komite Olempike
y’u Rwanda (CNOSR) ushinzwe guhuza ibikorwa.
TANGA IGITECYEREZO