RFL
Kigali

Ntiyiteguye gutanga ikamba: Ikiganiro na Mukangwije Rosine wambuwe ikamba rya Miss Elegancy 2018 ashinjwa amakosa 13

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2019 10:30
3


Umukobwa witwa Mukangwije Rosine wari ufite ikamba rya Miss Elegancy 2018 yaryambuwe n’ubuyobozi bushinzwe gutegura iri rushanwa rya Miss&Mister Elegancy Rwanda bumushinja amakosa 13. We avuga ko atiteguye gutanga ikamba mu gihe cyose bataricarana ngo bamwumvishe amakosa ye hanyuma asabe imbazi abanyarwanda.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019 nibwo abategura irushanwa rya Miss&Mister Elegancy Rwanda basohoye itangazo bavuga ko bafashe umwanzuro wo kwambura ikamba Miss Mukangwije Rosine bashingiye ku igenzura bakoze mu gihe uyu mukobwa yari amaranye ikamba. 

Bagaragaje amakosa 13 bavuga ko uyu mukobwa yakoze: "Kureka ishuri, guhesha isura mbi company, kwihenura n’ubwibone, kugerageza kugumana ibikorwa by’abaterankunga bagutije, kwanga kwitaba ubuyobozi bwa Miss&Mister Elegancy Rwanda, kudakurikiza amabwiriza yo muri contract wasinyiye, Gushaka guhatana no guhimana n’ubuyobozi bwa company aho gushyira hamwe ngo wuzuze inshingano zawe nka nyampinga ubere urugero abandi bakobwa. Gukora ibikorwa bimwe na bimwe mu izina rya Miss&Mister Elegancy Rwanda utabibwiye ubuyobozi bwa company, kudusaba kubeshya ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri wigagaho, kubahuka no gusuzugura nabi abayobozi ba Miss&Mister Elegancy Rwanda.”

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Claudette Uwamahoro Umuyobozi Mukuru wa Miss&Mister Elegancy Rwanda Ltd, Mukangwije Rosine yamenyeshejwe ko agomba gutanga ikamba bitarenze iki cyumweru tariki 23 Kamena 2019, ibintu we avuga ko atiteguye gukora mu gihe cyose bataricarana ngo bagirane ibiganiro.  

Mukangwije yisobanuye ku byo ashinjwa n’ubuyobozi bwa Miss&Mister Elegancy Rwanda:

Mu kiganiro kirambuye INYARWANDA yagiranye na Mukangwije Rosine, yisobanuye ku makosa 13 yose ashinjwa. Yatangaje ko ari ibinyoma ahubwo ko yavugishije ukuri bikitwa ko yubahutse abakuru, ndetse ngo yaharabitswe akurikije ibyo ashinjwa.  

Yagize ati “Oya! Kuko nta n’impamvu burya bagaragaje. Bashyizeho amarangamutima y’ibyo batekereje gusa. Kandi burya impamvu n’ikintu watekerejeho kandi koko ukagikorera ‘analyse’ ukamenya koko nicyo kandi koko nkikoze gikwiriye rero mpamya y’uko iyi lettre bajya kuyandika bahubutse.” 

Yungamo ati “Ibaruwa ndayifite hano. Mfite n’ibyo bandeze. Guhera ku cya mbere kugeza ku cya nyuma. Mfite ubusobanuro bugaragaza y’uko ibintu bakoze nabo ubwabo bahubutse ahubwo bataye igihe cyabo bashaka y’uko nkomeza nanjye guta icyanjye kiyongera kucyo bantesheje.”

Mu byo ashinjwa harimo kuba yarataye ishuri. Yavuze ko atigeze yanga kwiga, ndetse ko yiga ‘candidat libre’ kuva saa kumi n’imwe z’umugoraba kugera saa mbili z’ijoro. Avuga ko kuba ari kwiga ‘candidat libre’ ari uko yakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye abona amanota agize ntayishimiye ahitamo gusubiramo. 

Kuri ubu ngo ni umwe mu banyeshuri babonye amahirwe yo kujya kwiga muri Canada University muri Gashyantare 2019 akibaza ukuntu yajya kwiga kaminuza atararangije amashuri yisumbuye.

Mukangwije ni umwe mu bakozi ba hoteli Isimbi iherereye mu mujyi wa Kigali. Yavuze ko mu gihe amaranye ikamba atigeze yirengagiza inshingano ze ahubwo ngo abategura irushanwa nibo birengagije ibyo bamugombaga.  

Yagize ati “Ntabwo nazirengagije ahubwo bo ubwabo barazirengagije. N'ubwo nagiye kubikora ahubwo kugira ngo inshingano nari mfite nzikore nzisohoze nk’umuntu wiyemeje kuko njyewe ndinda ijambo ryanjye. Ntabwo ndi nkabo rero byabaye ahubwo ibimfasha gukora ya mishinga yanjye."

Avuga ko atari nkabo ashingiye ku kuba baramutereranye mu mishinga bagombaga kumufashamo.

Ngo akazi kose yari kubona yumvaga agomba kugakora kugira ngo abone amafaranga amufasha kugera ku cyo yifuza. Avuga ko hari abana yafashije kandi ko hari n’imishinga yakoze wenyine atabifashijwemo n’ubuyobozi.

Niyirora Divic [Mister Elegancy 2018] hamwe na Mukangwije Rosine [Miss Elegancy Rwanda 2018]

Rosine kandi yivugira ko ibihembo bari bimwemerewe na kompanyi itegura iri rushanwa ntabyo babonye ariko ko ibihembo byatanzwe n’abaterankunga byo bamaze kubibona.  

Ati “Ibituruka(ibihembo) ku baterankunga ntacyo mbashinja twarabibonye ijana ku ijana kandi tubibonera mu gihe. Ariko ibituruka kuri kompanyi ntabyo twigeze tubona.” Avuga ko n’ibyo babonye batabiboneye igihe kandi ko babibonye bituzuye.

Iby’ibikoresho yatijwe ntatarure avuga ko atari byo:

Clarisse Muhayimana Umuyobozi wungirije w’irushanwa Miss&Mister Elegancy Rwanda, yabwiye INYARWANDA, ko hari umuterankunga watije ikanzu Mukangwije Rosine ariko uyu mukobwa agatinda kuyisubiza.

Mu kwisobanura, Mukangwije avuga ko atari ko byagenze ahubwo ko habayeho kudahuza n’uwari wamutije ikanzu.  

Ati “Ntabwo nambara imyenda ubu njyewe natiye. Nambara imyenda naguze cyangwa wenda umubyeyi wanjye yanguriye…nyuma y’uko bampereje iyi kanzu bayimpaye umunsi wa mbere ndagenda ndayambara icyo nari nyambariye nkivuyemo naratashye muhamagaye ambwira ko atakoze, ndataha. Igihe cyakurikiyeho arampamagara nanjye ntabwo nari mpari nari nagiye ku ishuri nkiri kwiga ku manywa ndamubwira nti nanjye sinabonetse umunsi ukurikiyeho ngiye ku kazi ke ndahazi ndamubura,” 

Avuga ko nyuma y’iki gihe ubuyobozi bwa Miss&Mister Elegancy Rwanda batangiye kumuhamagara bamubwira ko yanze gutanga ibikoresho yatijwe n’abaterankunga.

Ngo yaratunguwe ariko mu gitondo abyuka ajyana uwo mwenda aho uwo muterankunga akorera.  Yasanze umuyobozi w’iyo nzu yari yamwambitse adahari gusa abwira umukozi ko nibasanga ikanzu yarangiritse azayishyura.


Ntiyiteguye gutanga ikamba: 

Mukangwije Rosine avuga ko atiteguye gutanga ikamba atari uko ashaka kurigumana ahubwo ngo mu ibaruwa yandikiwe nta mpamvu irimo yamenyeshejwe ituma yatanga ikamba.

Yagize ati “Ntabwo nzaritanga kandi si uko nshaka kurigumana cyane. Si n’uko ndikunze cyane. Icyo nashakaga n’uko nari nziko rizamfasha kugera ku byo nifuza. Ntabwo narishatse kugira mbe umusitari cyangwa kanaka amenye. Ntabwo ari cyo nashakaga…nibampe impamvu ituma ndivaho ndaribaha nta kibazo. Ndarifite. N’impapuro bari bukenere ndazibasinyira ariko bampe impamvu.”

Ariko ngo mu gihe bataramuha impamvu nibuzuze ibyo biyemeje kandi bareke gukomeza kumusebya kuko ntacyo yakoze.

Kuri ubu ikamba rirahabwa Igisonga cya mbere. Mukangwije avuga ko bitakagenze uko kuko bajya kumutora bari babonye ko hari icyo arusha uwabaye igisonga cya mbere.

Yifuje ko irushanwa ryavaho kuko abona ko riri gusubiza inyuma umwana w’umukobwa. Ngo yacyetse byinshi byatumye yamburwa ikamba kuko ngo ni ubujura yakorewe.

Mukangwije Rosine yambitswe ikamba rya Miss Elegancy 2018 mu ijoro ryo kuwa 06 Nzeri 2018. Yari ahatanye n'abakobwa icyenda yambaye nimero 25. Afite imyaka 19 y'amavuko avuka mu muryango w'abana bane.

Soma: -Miss Mukangwije Rosine yambuwe ikamba rya Miss Elegancy 2018 aho bamushinja ibyaha birenga 10, we avuga ko bahubutse

          -Twaganiriye na Nyampinga w'igishongore 2018 wakuranye inkovu y'ipasi ku kibero

           -Miss&Mr Elegancy 2018 berekeje i Mombasa

       

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS MUKANGWIJE WAMBUWE IKAMBA ASHINJWA AMAKOSA 13






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamanzi 5 years ago
    Mbanjye kubasuhuza ! Igitekerezo cyiza cyo kizamura self confidence n'ubundi bushobozi mu gufata kwubaka society mu bana b'abakobwa cyari cyazi ariko umwaka wa 2018 wasize challenges nyinshi mu irushanwa rya nyampinga . Abana benshi uyu mwaka cyane cyane abaryitabiriye ryarushijeho kubasigira ibikomere kurisha kububaka no kubafasha . Dore uburyo bajujubya uyu mukobwa kuba hari ibyo bamurega nawe afitiye ubusobanura ahari tweber tubisomye ntitwamenya ukuri ariko ikigagaragara iyo hajemo imyanzuro ikomeye ikagera mu itangazamakuru haba hasabwa ikintu cyubushishozi . Urabona kuyu mukobwa ibisobanuro twumvise atanga biri fondé naba mureze ahari nabo ibyo bamurege biri fondé ariko icyuhu cyabaye nuko baticaye ngo bamutege amatwi .... harimo kugaragaramo ikintu cyihise kiri behind ... cyanavamo kurenganya uyu mukobwa ... inzego zibishinzwe zimurengere . Kandi Miss Rwanda Leta izayigeho kuko iri muri event zikurura amatiku nimiryane mu bantu . Pole Rosine
  • Eduard Gasogi 5 years ago
    Ikigaragara uyu mukobwa ararengana,niba hari ibibazo biri muri iyi company nibarebe uko babikemura bishaka guharabika uyu mukobwa.
  • Kr5 years ago
    Hhhhhhhh Ikinyarwanda kiragoye; ngo arashinjwa n'icyaha cyo kwihenura??? Hhhhhh Harya icyo gihanwa n'irihe tegeko? Ndumiwe!





Inyarwanda BACKGROUND