Rosine Mukangwije ufite ikamba rya Miss Elegancy 2018 na Niyirora Nshongore Divic wambaye ikamba rya Mr Elegancy 2018 berekeje mu mujyi wa Mombasa muri Kenya mu kiruhuko cy’iminsi itatu nk’igihembo gikuru bari baremerewe n’abategura irushanwa rya Miss&Mr Elegancy Rwanda.
Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu nibwo Rosine Mukangwije na Niyirora Nshongore Divic batowe nk’umukobwa n’umusore bagaragara neza (Miss &Mr Elegancy Rwanda) berekeje i Mombasa. Bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ku isaha ya saa tatu z’ijoro, biteganyijwe bafata ikirere ku isaha ya saa tanu n’igice z’ijoro.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Rosine na Niyirora bavuze ko bishimiye gutemberera i Mombasa nka kimwe mu bihembo bikuru bemerewe n’abategura irushanwa. Bashimiye byimazeyo umuterankunga Royal FM wagize uruhare rukomeye mu gutuma bakorera uru rugendo rw’iminsi itatu i Mombasa. Bati “Ni iby’agaciro kuri twe. Tuzamara iminsi itatu, turizera ko tuzaba twigiye yo byinshi. Royal Fm yarakoze cyane gutekereza kuri uru rugendo,”
Niyirora na Mukangwije berekeje i Mombasa mu kiruhuko.
Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito uri mu bategura iri rushanwa, yatubwiye ko Miss na Mr Elegancy 2018 bazagaruka mu Rwanda ku cyumweru ku isaha ya saa cyenda n’igice z’amanywa. Yavuze ko ikiruhuko cyagombaga kumara iminsi ibiri ariko ko bongeye ho umunsi umwe kugira ngo bashimishe Niyirora na Mukangwije.
Mu ijoro ryo ku wa 08 Nzeri, 2018 nibwo Divic na Mukangwije batowe nk’umukobwa n’umuhungu bagaragara neza. Mu bihembo bahawe harimo gutembera i Mombasa, Teckno Sparks, ibikoresho by’isuku byatanzwe na Surfo n’ibindi.
AMAFOTO:
Bavuga ko bizeye kuzagirira ibihe byiza i Mombasa.
Mukangwije Rosine, Miss Elegancy Rwanda 2018.
Ni akanyamuneza kuri bombi!
Niyirora Nshongore Divic, Mr Elegancy Rwanda 2018
Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito uri mu bategura iri rushanwa rya Miss& Mr Elegancy Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO