Khloé Kardashian yagaragaje ko yagize ihungabana rikomeye mu bwana bwe byakomotse ku mubano we n'umubyeyi we, Kris Jenner, aho yumvaga ko yatereranywe. Nubwo ubu bafitanye umubano ukomeye, ariko si ko byahoze.
Muri 'episode' nshya ya The Kardashians, khloe Kardashian w'imyaka 34 y'amavuko, yagarutse ku byamubayeho mu bwana bwe, ubwo yajyanaga na mama we na mukuru we Kim Kardashian mu nkambi ahitwa Joshua Tree muri California, agaragaza uko yagiye yumva ko atitaweho uko bikwiye.
Ubwo bari kumwe n’umuyobozi wabafashaga icyo gihe, Khloé yibutse uko yajyanywe mu nkambi y’abana akiri muto, ahita abaza nyina ati: “Uribuka ko nagiye muri Space Camp, mama?”
Yakomeje amubwira ati: “Waransize icyumweru cyose.” Ibi byagaragazaga ko yumvaga ko umubyeyi we atamwitayeho uko bikwiye. Mu kiganiro cyihariye, Khloé yahishuye uko mama
we yajyaga amusiga ahantu hatandukanye, aragira ati: “Mama wanjye yanga kubivugaho, ariko yakundaga kunsiga hose. Sinzi
niba yarashakaga kunyirukana, ariko ntaho nagiye ndacyahari.”
Kris Jenner, wari utunguwe n’aya magambo, yahise amusubiza mu buryo butangaje, agira ati: “Khloé, urumva umeze neza? Uvuga ko nagutereranye? Wari umwana wagiyeyo nk’abandi bose. Ni amahirwe akomeye kuko abantu benshi bifuza kujya muri Space Camp. Na Jeff Bezos ashobora kuba yarahanyuze.”
Yakomeje avuga ko abana be bakwiye kumenya akamaro k’amahirwe babonye mu bwana bwabo, ati: “Nimwige gushimira ibyo mwahawe, kuko ibyo mwanyuzemo byagize uruhare rukomeye mu iterambere ryanyu.”
Nubwo ibi byose byabaye, Khloé yemeje ko atagifite inzika y'ibyo mama we yamukoreye. Yagize ati: “Ntekereza ko nzahorana ibibazo bifitanye isano na mama wanjye, ariko narabimenyereye. Ndishimye uko biri.”
Kris
na we yemeye ko hari amakosa yakoze mu kurera Khloé, cyane ko yigeze kumusaba
gutwara imodoka afite imyaka 14 akoresheje uruhushya mpimbano.
Khloe Kardashian yahishuye ihungabana yagize mu bwana bwe nyuma yo gutabwa na nyina
Ubu bahamya ko bafitanye umubano mwiza
TANGA IGITECYEREZO