RURA
Kigali

Johnny Tillotson wamenyekanye muri "Poetry in Motion" yitabye Imana ku myaka 86

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:3/04/2025 8:57
0


Johnny Tillotson, umuhanzi w’icyamamare wamenyekanye cyane mu myaka ya 1960 kubera indirimbo ye "Poetry in Motion," yitabye Imana ku itariki ya 1 Mata 2025 ku myaka 86, azize uburwayi bwa Parkinson.



Johnny Tillotson yavukiye i Jacksonville muri Leta ya Florida, ku itariki ya 20 Mata 1938. Yatangiye gukunda umuziki akiri muto, ariko ntiyahise awugiramo izina rikomeye. Yize muri Kaminuza ya Florida mu bijyanye n'itangazamakuru n'itumanaho, maze akiri umunyeshuri, yitabira amarushanwa y'impano. Ni ho yatangiriye kugaragaza ubuhanga bwe, bituma abona amahirwe yo gukorana na radiyo WSM i Nashville, Tennessee.

Mu 1960, Johnny yasohoye indirimbo "Poetry in Motion" yamamaye ku isi, igera ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Billboard Hot 100 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse no ku mwanya wa mbere mu Bwongereza. Iyi ndirimbo yamuhaye izina rikomeye mu muziki w’icyo gihe. Nyuma yaho, yasohoye "Without You," nayo yakiriwe neza n'abakunzi b’umuziki.

Mu mwaka wa 1962, Tillotson yasohoye indirimbo "It Keeps Right on A-Hurtin'" indirimbo yanditse kubera uburwayi bwa se. Yagize ati: "Nayanditse numva umubabaro mfite ku mutima."

Iyi ndirimbo yagize uruhare rukomeye mu muziki we kuko yamuhesheje kandidature ye ya mbere ya Grammy. Byongeye, indirimbo ye yaje kuririmbwa n'abahanzi b'ibihangange nka Elvis Presley, Dean Martin na Bobby Darin nk'uko byatangajwe na People.com

Johnny Tillotson yabonye kandidature ebyiri za Grammy, bituma afatwa nk'umwe mu bahanzi b'inararibonye mu muziki wa pop na country. Indirimbo ze zarakunzwe cyane, zigatuma yigarurira imitima y'abafana benshi ku isi. N'ubwo yaje gusubira inyuma mu muziki w'icyamamare, ubuhanga bwe bwakomeje kwibukwa.

Johnny yashakanye na Nancy, umugore we wamubaye hafi imyaka 45. Asize umwana we w’umuhungu witwa John, umukobwa we Genevieve, n’abuzukuru bane. Ku mbuga nkoranyambaga, inshuti ze n’abakunzi b’umuziki we batangaje amagambo yo kumwifuriza iruhuko ridashira, bashimira ubuhanga bwe n’icyubahiro yari afite mu muziki wa pop na country.

Umwe mu bafana yagize ati: "Johnny yari umuntu w'agaciro kuri benshi. Ubu aririmbana n'abamarayika. Imana imuhe iruhuko ridashira."

Johnny Tillotson azibukirwa ku ndirimbo ze zidasaza, ubuhanga bwe mu kuririmba no kwandika indirimbo, ndetse n’ubugwaneza bwe bwatumye akundwa n’abatari bake ku isi hose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND