Kuva Kuwa Gatandatu tariki ya 22 kugeza ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2019 ku bibuga bya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare, hazabera imikino ya Volleyball yo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu n’umutoza muri iri shuri.
Ni irushanwa
rigiye kuba ku nshuro ya 17 rikaba ritegurwa mu rwego rwo kwibuka Rutsindura
Alphonse wahoze ari umwarimu akaba n’umutoza wa Volleyball akaba yarazize
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Iyo urebye
iri rushanwa rya Memorial Rutsindura usanga ari ryo rya mbere riruta ayandi
hagendewe ku mubare w’abakinnyi n’amakipe aryitabira.
Kuri iyi
nshuro ya 17 iri rushanwa rigiye kuba ku matariki ya 22 na 23 Kamena 2019,
amakipe arindwi (7) y’abagabo asanzwe akina shampiyona yamaze kwemera
kuzitabira nta gihindutse. Ayo makipe arimo; REG, Gisagara, UTB, IPRC Ngoma,
APR VC IPRC Karongi, UR-Huye. REG VC niyo ifite igikombe cy’umwaka ushize wa
2018 kuko yatsinze APR VC amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma.
REG VC bishimira igikombe mu 2018
Mu cyiciro
cy’abagore basanzwe bakina shampiyona hazitabira amakipe atanu (5) bitewe n’uko
ariyo amaze kwemeza ko azitabira dore ko umunsi wa nyuma wo kwiyandikisha ari
kuwa Kane tariki 20 Kamena 2019.
Amakipe y’abagore
bakina shampiyona yamaze kwemeza kuzakina Memorial Rutsindura 2019 arimo; UTB,
RRA, APR WVC, KVC na WASAC. APR WVC ifite igikombe cya 2018 kuko yatsinze RRA
amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma.
APR WVC yatwaye igikombe mu bagore
Muri
rusange, Memorial Rutsindura 2019 izaba irimo ibyiciro birindwi birimo; abagabo
n’abagore basanzwe bakina shampiyona, icyiciro cy’amashuri, abakina mu cyiciro
rusange (Tronc Commun) batarengeje imyaka 17, amashuri abanza, abakanyujijeho
ndetse n’amakipe y’abakina Volleyball yo mu musenyi (Beach Volleyball).
Mu cyiciro
cy’amashuri, kuri ubu hamaze kwemeza amakipe atandatu (6) arimo; Petit
Seminaire Virgo Fidelis, Groupe Scolaire Officiel de Butare, GS St Joseph
Kabgayi, GS Marie Merci Kibeho, Polytechnique Gatsibo, College Immaculee
Conception.
Mu cyiciro
rusange (Tronc Commun U17) hamaze kuboneka amakipe atanu (5) ariyo; Petit Seminaire Virgo Fidelis (izakira
irushanwa), Groupe Scolaire Officiel de Butare, GS St Philippe Neri Gisagara,
PS St Jean Paul Gikongoro na GS Sovu.
Amashuri
abanza amaze kuboneka ni atanu (5) ariyo; EP Matyazo, EP Ngoma, EP Butare
Catholique, EP Simbi na GS APACOPE.
Kudum,
Umucyo, Tout Age, Foudre Fort, Droujba, Relax, ASEVIF ni amakipe arindwi (7) y’abakanyujijeho
amaze kwemeza ko azakina Memorial Rutsindura 2019. Mu irushanwa ry’uyu mwaka
hazakinwa n’umukino wa Volleyball yo ku mucanga (Volleyball).
Mu kiganiro
n’abanyamakuru cyabaye ku gica munsi cy’uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2019 ku
biro bya Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR), Petit Seminaire Virgo Fidelis de
BUTARE Karubanda ifatanije n’abize muri iryo shuri bibumbiye mu ishyirahamwe
bise “ ASEVIF”, Mbaraga Alex Visi Perezida w’iri shyirahamwe yavuze ko iri
rushanwa nk’ibisanzwe ari muri gahunda yo kwibuka Rutsindura Alphonse banaha
amahirwe buri cyiciro cyose gikina Volleyball.
Mbaraga
yasobanuye ko kuri iyi nshuro hatazitabira amakipe yo hanze y’u Rwanda ahubwo
ko bashyize ingufu mu kuzamura umubare w’amakipe y’imbere mu gihugu kandi ko
uyu mwaka bashyizemo n’umukino wa Beach Volleyball.
“Harimo ibyiciro byinshi uhereye ku bana bo mu
mashuri abanza kugeza ku bakanyujijeho. Iri rushanwa rizabera ahantu hamwe mu
kigo kimwe cya PSVF bitandukanye n’uko mu myaka yashize twagiye kwitabaza
ibibuga by’ibindi bigo. Twifuje ko n’umukino wa Beach Volleyball wazamo tureba
abana bato kugira ngo tubazamure”. Mbaraga
Mbaraga Alex visi perezida wa mbere muri ASEVIF aganira n'abanyamakuru
Mbaraga
yakomeje agira ati”Ni irushanwa mu buryo dushaka ko buri cyiciro kibonamo kandi
tugishishikariza ko bakina umukino usukuye ndetse uyu mwaka nta makipe yo hanze
ahari kuko ubushize hari amakipe yo muri DR Congo ariko uyu mwaka ntabwo yabonetse”.
Mbaraga Alex (Iburyo) visi perezida wa mbere na Ngarambe Raphael (Ibumoso) visi perezida wa kabiri muri ASVIF
Mbaraga
yasoje avuga ko uyu mwaka uzaba igipimo cyiza cyo kureba aho irushanwa rigeze
kugira ngo umwaka utaha hazabeho gahunda yo kongera kurigira mpuzamaghanga
hanongerwa agaciro k’ibihembo.
Irushanwa ry’uyu
mwaka ryatewe inkunga na; SEVIF (Ishyirahamwe ry’abahoze biga mu iseminari),
SORAS-Saham, MINISPOC, Comite Olympique, CNLG, FRVB, Cogebanque, WASAC, ASEVIF,
2 Shots Club, UTB, Magasin Sports Class, REG, Akarere ka Huye, Isango Star,
Hotel Galileo, Polyclinique Salus,
Polyclinique La Medicale, RIM Microfinance, Motel Mere du Verbe, Motel
Sapientia na Motel Emmaus.
Ngarambe Raphael visi perezida wa kabiri muri ASEVIF yabwiye abanyamakuru ko ubushobozi butegura iri rushanwa buva mu baterankunga batandukanye ndetse n'ihuriro ry'abize muri PSVF yaba abari mu Rwanda no hanze yarwo (ASEVIF)
Ngoga Alain wari uvuye muri Soras-Saham nk'umwe mu baterankunga ba Memeorial Rutsindura
Incamake y’amateka
ya Rutsindura Alphonse:
A.Incamake
y’ubuzima bwe
Alphonse Rutsindura yavutse mu mwaka wa 1958
avukira i Ndora (Cyamukuza) ku Gisagara. Yize amashuri yisumbuye mu i Seminari
nto ya Butare, yiga muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.Yashakanye
na Mukarubayiza Vérène (yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994), Babyaranye
abana bane (4) ari bo; Ikirezi Alaine, Iriza Alain (yishwe muri Jenoside
yakorewe abatutsi mu 1994), Izere Arsene (yishwe muri Jenoside yakorewe
abatutsi mu 1994), Icyeza Alida (yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu
1994), Alphonse Rutsindura we n’umugore n’abana 3 bishwe muri Jenoside yakorewe
abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
B.Rutsindura
muri Volleyball:
Rutsindura
Alphonse yabaye umusifuzi ku rwego rw’igihugu. Yabaye umutoza w’ikipe ya
Volleyball ya PSVF kuva 1983-1994, Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore
ya Volley-all (1988-1990). Yabaye vice Peresida wa “Fédération” ya Volley ball
mu Rwanda. Yatoje ikipe ya Rayon Sports Volleyball Club.
TANGA IGITECYEREZO