Kigali

Phillip Kiplimo yatwaye Kigali International Peace Marathon 2019, Kenya yiharira imidali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/06/2019 14:51
0


Phillip Kiplimo Umugande yatwaye umudali mukuru muri Kigali International Peace Marathon 2019 nyuma yo kuba uwa mbere mu ntera ya kilometero 42 na metero 195 akoresheje 2h10’21”.



Tallam James (Kenya) yabaye uwa kabiri akoresheje 2h21’01” mu gihe mugenzi we Reuben Kemboi bavanye muri Kenya yabaye uwa gatatu akoresheje 2h22’41”.



Phillip Kiplimo yatwaye Kigali International Peace Marathon 2019 ahembwa ibihumbi bitanu by'amadolari ya Amerika (5,000 US$)

Icyiciro cy’abagabo basiganwa mu ntera ya kilometero 21 (Half Marathon), Kiminine Shadrack (Kenya) yabaye uwa mbere akoresheje 1h04’36” akurikirwa na Sane Mathew na Chemjor Vestus bose bavuye muri Kenya.

Byari mu isiganwa mpuzamahanga, ngaruka mwaka ryabaga ku nshuro ya 15 kuva mu 2005 riba ku nshuro ya mbere mu mujyi wa Kigali. Nk’uko byagenze mu 2018, Jeannette Kagame umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yitabiriye iri siganwa afatanya n’abandi mu gice cyo gusiganwa mu rwego rwo kwishimisha no kwimakaza umuco w’amahoro (Run For Peace).


Jeannette Kagame (10657) yitabiriye Kigali International Peace Marathon 2019

Kigali International Peace Marathon 2019 yasize abakinnyi bari bavuye muri Kenya bagaragaje ko bari ku rwego rwo hejuru kuko imidali bayirushije ibindi bihugu kuko mu midali 12 yatanzwe, Kenya yatwaye imidali icumi (10), u Rwanda rufata umwe (1) na Uganda ifata undi watwawe na Phillip Kiplimo muri Full Marathon (42 Km).

Umudali u Rwanda rwatwaye muri Kigali International Peace Marathon 2019, wahawe Yankurije Marthe wabaye uwa kabiri mu ntera ya kilometero 21 (Half Marathon) aho yaje ku mwnaya wa kabiri akoresheje 1h14’56’’ aho yaje inyuma ya Chepchirchir Celestine (Kenya) wabaye uwa mbere akoresheje 1h14’44”.


Yankurije Marthe (Ubanza ibumoso) yahembwe ibihumbi bibiri by'amadolari ya Amerika nyuma yo kuba uwa kabiri muri Half-Marathon y'abakobwa 

Mu cyiciro cy’abakobwa kandi basiganwe muri Full Marathon (42 Km), umudali wa Zahabu watwawe na Jepchirchir Korir (Kenya) akoresheje 2h41’28’’ akirikirwa na bagenzi be babiri bo muri Kenya barimo; Rutto Beatrice wa kabiri na Rumokol Elizabeth wa gatatu.

Abantu 3900 baturutse mu bihugu 55 barimo abagabo n’abagore nibo bitabiriye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali iri kuba ku nshuro ya 15 kuri iki Cyumweru cya tariki 16 Kamena 2019


Kiminine Shadrack (Hagati) yahize abandi muri half-Marathon y'abagabo ahembwa ibuhumbi 2500 by'amadolari



Mubirigiri Fidele perezida wa RAF ari kumwe n'abahungu b'u Rwanda baje mu myanya ya hafi ku rutonde rusange kuko nabo bagomba guhembwa 


Ifoto ikubiyemo abagomba guhembwa bose muri rusange 


Indirimbo zibahriiza ibihugu byatwaye imidali mikuru (Kenya na Uganda)





David Bayingana na Sandrine Isheja Butera bari abashyushya rugamba muri sitade Amahoro


Rugamba Janvier usiganw aku igare nawe yari yaje muri gahunda yo gukora imyitozo




Phillip Kiplimo yahembwe ibihumbi bitanu by'amadolari ya Amerika (5000 US$)





Abasiganwe muri gahunda yo kwishimisha (Run For Fun)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND