Ikipe ya REG BBC yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’imikino yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. REG BBC yatwaye iki gikombe itsinze Patriots BBC amanota 74-71 ku mukino wa nyuma (Final).
Saidi Amis (14) umwe mu bakinnyi Patriots BBC yitabaje muri GMT 2019
REG BBC na Patriots BBC umukino wabo uba uteye amatsiko
Wari umukino
wa nyuma (final) warimo imibare myinshi kuko ikipe ya REG BBC iheruka gutsinda
Patriots BBC mu mukino wari wateguwe na MTN bityo ikipe ya Patriots BBC
yasabwaga gutsinda kugira ngo batayitwara ibikombe bibiri bikurikirana mu gihe
kitageze ku kwezi.
REG BBC bamanika igikombe cya GMT 2019
REG BBC
yatwaye igikombe itsinze Patriots BBC 74-71 (15-25, 17-14, 22-15 na 20-17),
umukino wasize REG BBC ihawe igikombe na sheki ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u
Rwanda (1,000,000 FRW). Patriots BBC nayo yahawe igikombe gito na sheki y’ibihumbi
700 by’amafaranga y’u Rwanda (700,000FRW).
Patriots BBC yafashe umwanya wa kabiri
Nijimbere Guibert afata igihembo cya MVP
Muri uyu
mukino, REG BBC yageze ku mukino wa nyuma itarakoresheje Shyaka Olivier ufite
imvune mu ivi mu gihe Patriots BBC yakinnye iri rushanwa idafite Steve
Hagumintwari wagize ikibazo cy’urutugu ubwo batsindwaga na REG BBC mu mukino wa
MTN Yolo Hoops 2019.
Terreur BC (DR Congo) yatahanye umwanya wa gatatu
Kuba
Patriots BBC yari ibizi ko itazaba ifite Hagumintwari Steve nk’umukinnyi
ubafasha cyane mu bijyanye no kuzamura amanota mu mukino, byatumye banyarukira
hanze y’u Rwanda bazana Buzangu Mike na Hamis Saidi banagera muri RP-IPRC
Kigali BBC bafata Nijimbere Guibert wabaye umukinnyi w’irushanwa (MVP).
Wari umukino
ikipe ya REG BBC yatangiye nabi kuko agace ka mbere yagatsinzwe amanota 25 mu
gihe yari ifite amanota 15, ikinyuranyo cy’amanota icumi bagitangira agace ka
kabiri kaje kurangira REG BBC ikuyemo amanota atatu yari mu kinyuranyo kuko
batsinze amanota 17 mu gihe Patriots BBC yari ku manota 14.
Amakipe
yombi yagiye kuruhuka Patriots BBC iri imbere n’amanota 39 mu gihe REG BBC yari
ifite amanota 32. Amanota arindwi (7) ni yo yatandukanyaga amakipe yashakaga
igikombe.
Mu gace ka
gatatu, ikipe ya REG BBC yaje kungukira cyane ku gihano cyahawe Mike Buzangu
(Patriots BBC) wujuje amakosa (5) akavanwa mu kibuga bityo abakinnyi ba REG BBC bagabanya
igitutu bari batewe n’uyu mugabo w’umuhanga muri Basketball. Aka gace karangiye
REG BBC itsinze amanota 22 naho Patriots BBC itsinda amanota 15.
Aha niho REG
BBC yabonye ko bishoboka gutsinda umukino kuko bahise banganya amanota 54-54.
Sagamba Sedar wa Patriots BBC ahana ikosa
Agace ka nyuma bakagiyemo bisa neza no
gutangira umukino bundi bushya kuko byasabaga gusa kuba ikipe imwe yatsinda
amanota arusha iyo ngenzi yayo yatsinze.
Muri aka
gace ka nyuma, byabaye urugamba rukomeye muri sitade nto ya Remera kuko abatoza
bombi bakoresheje amayeri ashoboka ariko nyine kuko ababurana ari babiri burya
ngo umwe aba yigiza nkana, REG BBC yasaruyemo amanota 20 mu gihe Patriots BBC
yatsinzemo amanota 17 bityo ikinyuranyo kiba amanota atatu (74-71).
Kaje Elie wa
REG BBC yatsinze amanota 21 mu gihe Nijimbere Guibert wa Patriots BBC yatsinze
amanota 20, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne atsinda 12 mu gihe Ruzigande Ally nawe
wa Patriots BBC asaruramo amanota icyenda (9).
Ku ruhande
rwa REG BBC kandi, Beleck Bell yatsinze amanota 13 naho Nshobozwabyosenumukiza
Jean Jacques Wilson atsinda amanota 11 mu mukino.
Kaje Elie
kandi niwe warushije abandi gukiza inkangara (Rebounds) kuko yabikoze inshuro
12 mu gihe Mike Makiadi (Patriots BBC) yabikoze inshuro umunani (8).
Sagamba
Sedar wa Patriots BBC yarushije abandi gutanga imipira ibyara amanota kuko
yabikoze inshuro enye mu mukino mu gihe Nkurunziza Chris Walter wa REG BBC
yabikoze inshuro eshatu (3).
REG BC
yahise ihabwa igikombe na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000
FRW). Ni igikombe batwaye bikurikiranya kuko n’icya 2018 nibo bagitwaye.
Nijimbere
Guibert umukinnyi Patriots BBC yatiye muri RP-IPRC Kigali BBC, yatwaye igihembo
cy’umukinnyi w’irushanwa (Most Valuable Player/MVP).
Terreur BC
(DR Congo) yafashe umwanya wa gatatu itsinze APR BBC amanota 65-55 mu mukino wo
guhatanira uyu mwanya. Terreur BC yahise ihabwa ibihumbi 400 by’amafaranga y’u
Rwanda (400,000 FRW).
Mu cyiciro
cy’abagore, ikipe ya The Hoops Rwanda yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda
imikino yose (4) bari bafite muri iri rushanwa bagahiga RP-IPRC Huye WBBC na
APR WBBC.
The Hoops Rwanda yatwaye igikombe mu bagore
The Hoops
Rwanda ya Moise Mutokambali yatsinze APR WBBC, RP-IPRC Huye WBBC, Scandinavia
WBBC na PJB Goma bityo itwara igikombe n’amanota umunani (8 Pts).
The Hoops batwaye igikombe bahize APR BBC na RP-IPRC HUye
The Hoops
Rwanda yatwaye igikombe cy’irushanwa ihabwa na miliyoni imwe y’amafaranga y’u
Rwanda (1,000,000 FRW) mu gihe Micomyiza Rosine bita Cisse yabaye umukinnyi w’irushanwa
muri rusange (MVP).
Micomyiza Rosine yabaye MVP
Muri iki
cyiciro kandi, RP-IPRC Huye WBBC yasoje ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi
(7) ihabwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 FRW) mu gihe APR WBBC
yahawe ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda (400,000 FRW).
Mugwaneza Charlotte yakira igihembo cya APR WBBC
RP-IPRC Huye WBBC yatahanye umwanya wa kabiri
Muri iri
rushanwa kandi habamo icyiciro cy’abakinnyi bigeze gukina Baskeball (Veterans
Category) haba mu bagore n’abagabo.
Mu cyiciro cy’abagabo, igikombe cyatwawe na UGB ikurikirwa na Patriots VBBC. Cyusa Jean Luc wa UGB yabaye umukinnyi w’irushanwa (MVP).
UGB Veterans bamanika igikombe
Cyusa Jean Luc yabaye MVP mu bakanyujijeho
Mu bagore
bigeze gukina Basketball ku rwego rwiza, REG WVBBC yatwaye igikombe ihize
Rwanda Women Basketball Club kuko yabaye iya kabiri.
REG Women Veterans bahabwa igikombe
Kamana Aisha
Kabange wa REG WVBBC yabaye umukinnyi w’irushanwa (Most Valuable Palyer/MVP).
Kamana Aisha Kabange ni umufasha wa Kami Kabange Milambwe umukinnyi ukomeye wa
REG Men Basketball Club yatwaye igikombe mu bagabo.
Abakinnyi REG BBC yakoresheje ku mukino wa nyuma
Intwaro za Patriots BBC ku mukino wa nyuma
Dore uko
ibihembo byatanzwe:
Amakipe y’ababigize
umwuga:
Abagabo:
1.REG BBC:
Igikombe + 1,000,000 FRW
2.Patriots
BBC: Igikombe +700,000 FRW
3.Terreur
BC(DR Congo): 400,000 FRW
4.MVP:
Nijimbere GUibert (Patriots BBC)
Abagore:
1.The Hoops
Rwa: Igikombe +1,000,000 FRW
2.RP-IPRC
Huye WBBC: Igikombe +500,000 FRW
3.APR WBBC:
400,000 FRW
4.MVP:
Micomyiza Rosine Cisse (The Hoops)
Abakanyujijeho
mu bihe bishize:
Abagabo:
1.UGB VBBC:
Igikombe
2.Patriots VBBC
3.MVP: Cyusa
Jean Luc (UGB)
Abagore:
1.REG WVBBC:
Igikombe
2.Rwanda WVBBC
3.MVP:
Kamana Aisha Kabange (REG WVBBC)
PHOTOS: Ramos
TANGA IGITECYEREZO