RFL
Kigali

GMBT 2019: Umunsi wa mbere warangiye REG BBC itsinze Espoir BBC, Patriots BBC, APR WBBC na IPRC Huye WBBC zerekana uko zihagaze-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/06/2019 8:56
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2019 ubwo hatangiraga imikino yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, REG BBC yatangiye itsinda Espoir BBC amanota 88-60 mu gihe Patriots BBC nayo yatsinze APR BBC amanota 78-55.



REG BBC na Patriots BBC zabonye amanota y’umunsi mu cyiciro cy’abagabo mu gihe mu bagore naho amakipe y’u Rwanda yerekanye ko ashaka igikombe kuko ikipe ya RP_IPRC Huye yatsinze PJB Goma amanota 106-28 mu gihe APR WBBC yatsinze Scandinavia WBBC amanota 68-46.


REG BBC ifite igikombe yatangiye neza ishaka icya kabiri

Umukino ufungura iri rushanwa ukaba ari nawo wabanjirije indi yose, warangiye BC Terreur itsinze Embakasi amanota 88-59.

Turebye ku mukino wahuje REG BBC itsinda Espoir BBC, wari umukino udakanganye cyane nk’uko abantu basanzwe bazi Espoir BBC igora amakipe manini ariko na none ntabwo Espoir BBC yari hasi kuko ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yabo ntabwo cyagendaga kiba kinini mu mukino hagati n’ubwo mu minota ya nyuma REG BBC yaje kungukira cyane mu kugira abakinnyi beza bari ku ntebe y’abasimbura bakaza mu minota ya nyuma bazamura amanota kuko ari nabwo Ngandou Bienvenue na Habiyaremye Patrick baje mu kibuga bigasa naho umukino utangiye bushya.



Kubwimana Ally Kazingufu acunze umupira imbere ya Kubanatubane Jean Philippe wa Espoir BBC


Kaje Elie azamukana umupira

REG BBC ifite igikombe yaje gusoza umukino itsinze Espoir BBC amanota 88-60 (27-18, 22-16, 18-8 na 21-18) bityo batandukanwa n’ikinyuranyo cy’amanota 28.

Muri uyu mukino, Mukengerwa Benjamin (REG BBC) yatsinze amanota 15 akurikirwa na Beleck Bell (REG BBC) watsinze amanota 14 naho Kami Kabange (REG BBC) atsinda amanota 13.



Kami Kabange Milambwe ahana ikosa 

Aganze niwe mukinnyi wa Espoir BBC waje hafi mu gutsinda kuko yatsinze amanota 12 mu gihe Habineza Shaffy bakinana yatsinze amanota 11.

Kami Kabange (REG BBC) niwe warushije abandi kubuza imipira ya Espoir BBC kujya mu nkangara ya REG BBC (Rebounds) kuko yabikoze inshuro icumi (10)  mu gihe Habineza Shaffy (Espoir BBC) yabikoze inshuro umunani (8).

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa REG BBC niwe warushije abandi gutanga imipira ivamo amanota (Assists) kuko yabikoze inshuro esheshatu (6) mu gihe Nkanira Bello (Espoir BBC) yabikoze inshuro eshatu (3), inshuro anganya na Beleck Bell wa REB Basketball Club.



Espoir BBC ni ikipe y'abakiri bato ariko bashoboye Basketball


Sangwe Armel afashe umupira ashaka amanota 


Kubanatubane Jean Phillippe afashe umupira imbere ya Kwubimana Kazingufu Ally



Ngandou Bienvenue ahana ikosa 

Undi mukino ukomeye wabaye kuri uyu wa Gatatu wahuje ikipe ya Patriots BBC itsinda APR BBC amanota 78-55 (19-11, 9-13, 23-15 na 27-16).


Pascal Karekezi wa Patriots BBC ashaka uko yagenza umupira

Muri uyu mukino utari woroshye bitewe nuko amakipe yombi yagiye yiyongeramo ingufu z’abakinnyi bavuye mu yandi makipe, Ruzigande Ally (Patriots BBC) yahize abandi mu gutsinda agwiza amanota 14, Niyonsaba Ndizeye Dieudonne bakinana agira amanota 11 naho Niyonsaba Bienvenue wa APR BBC agira amanota 12.


Patriots BBC yatangiye itsinda


Nijimbere Guibert wa RP-IPRC Kigali BBC yakiniye Patriots BBC

Umukino wabanjirije indi y’umunsi wa mbere, BC Terreur (DR Congo) yatsinze Embakasi BBC (Kenya) amanota 88-59(21-13, 20-13, 25-23 na 22-10). Muri uyu mukino, C.Niyamazomi wa Terreur BBC yatsinze amanota 20 naho Zadock Osogo (Embakasi BBC) atsinda amanota 14.

Mu cyiciro cy’abagore ku makipe y’u Rwanda naho byari amahoro mu gutsinda kuko ikipe ya RP-IPRC Huye WBBC yihanije PJB Goma iyitsinda amanota 106-28 (20-4,19-7, 39-10, 28-7) bityo umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota 78.


RP-IPRC Huye (Umweru n'umukara) ikina na PJB Goma (Ubururu)

Urwibutso Nicole wa RP-IPRC Huye WBBC yatsinzemo amanota 47, Nzaramba Cecile atsinda 14. Aurelie Irebu wa PJB yatsinze amanota icumu (10) naho mugenzi we Chelsea Olombe atsinda amanota atanu (5) cyo kimwe na Mariam Tangaele nawe watsinze atanu (5).


Urwibutso Nicole yatsinze amanota 47 mu mukino 

Muri iki cyiciro kandi, ikipe ya APR Women Basketball Club iyobowe na Charlotte Mugwaneza watsinze amanota 20 mu mukino, batsinze Scandinavia WBBC amanota 68-46 (12-6, 20-10,17-18 na 19-12).

Mugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC yatsinze amanota 20 akurikirwa na Bakoko Marceline wa Scandinavia WBBC watsinze amanota 19.

Uwizeye Assouma (APR WBBC) yasaruyemo amanota 16, Bolangi Landrine (Scandinavia WBBC) atsinda 13, Akimana Ange (APR WBBC) atsinda amanota 12 imbere ya Lwambo Sarah (Scandinavia WBBC) watsinze amanota umunani (8).



Umuhoza Martine wa RP-IPRC Huye WBBC yumva inama z'abatoza 

Dore uko umunsi wa mbere warangiye:

A: Embakasi Pride 88-59 BC Terreur  

 -Scandinavia WBBC 46-68 APR WBBC

-PJB Goma 28-106 RP-IPRC Huye  

B: APR WBBC 55-78 Patriots BBC  

A: Espoir BBC 60-88 REG BBC  

Andi mafoto y'umukino wa REG BBC 88-60 Espoir BBC...

















REG BBC ni yo ifite igikombe cya GMT 2018

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND